Aba basore bahawe amasezerano y’umwaka nyuma y’amezi abiri batsinze iri rushanwa ryari ribaye ku nshuro ya mbere.
Mu masezerano yasinye, Selekta Danny byemejwe ko azajya ahembwa 1 500 000 Frw, mu gihe cy’umwaka azamarana amasezerano akazaba amaze kwinjiza miliyoni 18Frw ahwanye n’igihembo gikuru yari yemerewe.
DJ Khizzbeats watsindiye miliyoni 12 Frw akanahabwa amasezerano ya Brand Ambassador wa Mutzig, buri kwezi akazajya ahembwa miliyoni 1 Frw umwaka wose.
Mu ijoro ryo ku wa 26 Ugushyingo 2022 ubwo aba begukanaga ibihembo banahise bahabwa ibikoresho bishya bizajya bibafasha mu kazi kabo ka buri munsi ko kuvanga imiziki.
Mu masezerano y’aba basore bivugwa ko bazajya baba basabwa gucuranga mu birori byose batumiwemo na Bralirwa.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!