00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sean Kingston na nyina batawe muri yombi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 May 2024 saa 04:00
Yasuwe :

Umuhanzi Sean Kingston wamamaye mu muziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatawe muri yombi we ari kumwe na nyina Janice Turner, aho bakurikiranyweho ibyaha birimo ubwambuzi.

Aba bombi batawe muri yombi nyuma y’aho Polisi igose urugo rw’uyu muhanzi ruri muri Leta ya Florida.

BBC yatangaje ko uyu muhanzi yatawe muri yombi kubera ko muri Gashyantare uyu mwaka, yari yashinjwe na sosiyete icuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga kuyambura.

Yafungiwe mu Majyepfo ya California akurikiranyweho ibyaha by’ubuhemu ndetse n’ubujura nyuma y’impapuro zimuta muri yombi, nk’uko Polisi yabitangaje.

Mu butumwa bwa Sean Kingston ku mbuga nkoranyambaga yari yavuze ko abanyamategeko be bari gukurikirana iki kibazo.

Sean Kingston w’imyaka 34 yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Beautiful Girls’, ‘Me Love’, ‘Fire Burning’, ‘Why You Wanna Go’, ‘Eenie Meenie’ yakoranye na Justin Bieber n’izindi zitandukanye.

Polisi yasanze mu rugo rwa Kingston nyina aba ari we ita muri yombi ariko nyuma n'uyu muhanzi aza gufungwa
Sean Kingston yamamaye mu myaka yatambutse
Inyubako ya Sean Kingston yari yagoswe n'imodoka za Polisi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .