Inkuru y’urupfu rwa Vernon Winfrey w’imyaka 89 yamenyekanye ku wa Gatanu w’iki cyumweru, yatangajwe n’umukobwa we abinyujije ku Rukuta rwe rwa Instagram.
Oprah Winfrey yatangaje ko we n’umuryango we babonye “umugabo wari umfatiye runini mu buzima bwanjye, ahumeka umwuka we wa nyuma.’’
Yakomeje ati “Twumvaga dufite amahoro yo kwinjira mu cyumba yaguyemo.’’
Mu butumwa bwa Oprah Winfrey ntiyatangaje icyahitanye umubyeyi we cyangwa niba yari arwaye.
Washington Post yanditse ko ibijyanye n’igihe cyo guherekeza nyakwigendera bitahise bitangazwa.
Vernon Winfrey yavutse mu 1933, yabaye umunyamuryango mu Nama y’Umujyi wa Nashville mu gihe cy’imyaka 16 ndetse yari no mu bagize Inama y’Ubutegetso bwa Tennessee State University.
Mu gace avukamo yabaye umwogoshi wabigize umwuga, ndetse yatunze salon mu Burasirazuba bwo Hagati mu gihe cy’imyaka irenga 50.
Mu bwana bwe, Oprah yakunze kuba kwa se mu Mujyi avukamo wa Kosciusko muri Leta ya Mississippi ndetse no kwa nyina mu mujyi wa Milwaukee, muri Leta ya Wisconsin.
Oprah Winfrey yabaye kwa se muri Nashville, ubwo yari afite imyaka iri hagati y’irindwi n’icyenda ndetse no mu bugimbi bwe.
Nyina umubyara, Vernita Lee, yitabye Imana ku wa 22 Ugushyingo 2018, icyo gihe yari afite imyaka 83. Ababyeyi ba Oprah ntibigeze bashakana bemewe n’amategeko.
Oprah Winfrey ni umwe mu bagore b’ibyamamare ku Isi kandi bavuga rikijyana, yigaruriye imitima y’abatari bake binyuze mu biganiro bitandukanye akora kuri radio na televiziyo.
Oprah Gail Winfrey [Oprah] w’imyaka 68 yavukiye muri Leta ya Mississippi, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1954, abarirwa mu baherwe ku Isi kuko afite umutungo wa miliyari 2,5$.
Mu 1983 yatangiye gukora ikiganiro cya mu gitondo cyacaga kuri televiziyo ya WLS, kubera gukundwa n’abantu benshi cyahinduriwe izina mu 1986, cyitwa “The Oprah Winfrey Show”. Cyatumye arushaho kumenyekana kuko kenshi yatumiragamo abantu bakomeye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!