Se wa Humble Jizzo yitabye Imana

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 Ukuboza 2020 saa 04:24
Yasuwe :
0 0

Se w’umuhanzi Humble Jizzo ubarizwa mu Itsinda rya Urban Boys yitabye Imana ku gicamunsi cyo kuri wa Gatatu tariki 30 Ukuboza 2020, aguye mu Bitaro bya Nyagatare.

Amakuru IGIHE yamenye ava mu muryango wa nyakwigendera ni uko yagiye kwa muganga mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ukuboza 2020, yumva afite umuriro mwinshi.

Uyu musaza w’imyaka 67 yitabye Imana akigera kwa muganga mu Bitaro bya Nyagatare nyuma y’iminota mike.

Abinyujije ku rukuta rwa Instagram Humble Jizzo yagaragaje agahinda gakomeye yatewe no kubura umubyeyi we.

Yagize ati “Uruhukire mu mahoro, Papa. Ndababaye cyane, ntabwo nari nzi ko kuri Noheli tuvugana bwari ubwa nyuma.”

Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Humble Jizzo, yavuze ko ari mu myiteguro yo kujya Nyagatare ngo amenye uko gahunda zo gushyingura zimeze.

Ati "Ni uko Imana yabishatse nta kundi, yamukunze kuturusha. Ngiye kujya mu rugo, nibwo menya andi makuru.’’

Uyu mubyeyi yitabye Imana abonye ubukwe bw’umuhungu we n’umwuzukuru. Humble Jizzo n’umukunzi we Army Blauman barushinze ku wa 25 Ugushyingo 2018. Ku wa 23 Gashyantare 2018 bibarutse imfura y’umukobwa.

Umubyeyi wa Humble Jizzo yitabye Imana aguye mu Bitaro bya Nyagatare
Se wa Humble yitabye Imana abonye umwuzukuru we
Humble Jizzo n'umufasha we, aha bari kumwe na se na mukase

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .