Se wa Angelina Jolie yagereranyije Joe Biden na Sekibi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 13 Ugushyingo 2020 saa 02:05
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi wa filime Jon Voight usanzwe ari na se wa Angelina Jolie, yagereranyije Joe Biden uherutse gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Sekibi.

Mu mashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter, uyu musaza yavuze ko gutorwa kwa Biden ari ‘ikinyoma’. Yakomeje avuga ko atewe ishozi n’ubutegetsi bwa Joe Biden buzatangira mu mwaka utaha.

Uyu mugabo ubusanzwe wari uri mu b’imbere bashyigikiye Perezida Trump yakomeje avuga ko abantu bazi ukuri n’ubwo babyirengagiza.

Ati “Iyo ugerageje kubeshya, ntabwo ushobora kubirambana. Hazabaho igiciro cyo kwishyurwa. Abo basimbukaga kubera ibyishimo, muri gusimbukira mu mubabaro uteye ubwoba.”

Akomeza avuga ko ibi biteye ubwoba bizaterwa n’uko ibyo bijejwe na Joe Biden bizarangirira mu magambo.

Yavuze ko ubu aribwo abantu bagiye kujya mu rugamba rukomeye kuva intambara ya gisivile yabaye muri Amerika yarangira.

Ati “Nshuti zanjye z’uruhu urwo arirwo rwose, amoko n’amadini runaka ubu nibwo tugiye gutangira urugamba rukomeye kuva intambara ya gisivile yarangira, urugamba rw’ubutabera turwanya satani. Yego Satani! Ni babi, barya ruswa kandi bashaka gusenya igihugu cyacu.”

Arongera ati “Ntabwo tugomba kubyemera. Tugomba kurwanya iyi ruswa yafashe intebe kandi tukarwanira ibyiza bisa nk’aho byatakaye. Mureke dushyire icyizere cyacu mu Mana ndetse no kuri Trump atsinde kuko twese tuzi ko kubara amajwi byari ruswa. Mureke turwane uru rugamba nk’aho turi kurwana urwa nyuma kuri iyi si.”

Kuva ku wa 3 Ugushyingo 2020 nibwo habaye amatora muri Amerika. Yasize Joe Biden yegukanye intsinzi aho biteganyijwe ko Kamala Harris ariwe uzamubera Visi Perezida.

Nyuma y’aya matora ariko Donald Trump bari bahanganye n’abamushyigikiye ntabwo bemeye gutsindwa kuko bavuga ko yabayemo uburiganya.

Uyu musaza ntabwo yemera ibyavuye mu matora yabaye muri Amerika
Jon Voight ni umwe mu bari bashyigikiye Donald Trump mu buryo bukomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .