Scillah yasohoye indirimbo yakozweho na producer wakoranye na Justin Bieber, Beyoncé na Jay Z

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 Ugushyingo 2020 saa 05:11
Yasuwe :
0 0

Umuratwa Priscillah, usanzwe uzwi nka Princess Priscilla cyangwa se Scillah nkuko abakunzi be bamwita muri iyi minsi, yasohoye indirimbo ye nshya ‘Kakageste’ yakozweho n’umu producer Colin Leonard usanzwe ukorera abahanzi b’ibyamamare ku Isi.

Iyi ndirimbo yakozwe na Producer Giggz, nyiri ‘4reigner Music Group’, inzu itunganya muzika isigaye ifasha Scillah. Amajwi yayo yatunganyijwe neza (Mastering) n’umugabo w’icyamamare Colin Leonard wakoze kuri Album z’abahanzi bakomeye.

Colin Leonard ni umunyamerika uzwiho ubuhanga mu gutunganya amajwi y’indirimbo, yakoze ku mishinga y’ibihangano by’abahanzi b’ibyamamare nka Alessia Cara, Justin Bieber, Jay-Z, Bryson Tiller, Leona Lewis, Migos n’abandi.

Colin yakoze kuri Album yitwa ‘Work from home’ ya Justin Bieber, Homecoming ya Beyoncé, The Dime trap ya T.I n’izindi nyinshi.

Nyuma yo gukora indirimbo ‘Kakageste’ akayikorera muri ‘4reigner Music Group’, ifite studio yitwa ‘Xtrim Records’ ari nayo amaze iminsi akoreramo indirimbo ndetse na ’4reigner Motion’ ikora amashusho y’indirimbo.

Scillah yahishuye ko ari mu biganiro n’ubuyobozi bw’iyi nzu y’umuziki. Mu kiganiro na IGIHE, yagize ati “Ntabwo turagirana amasezerano ariko ibiganiro bigeze kure n’ubuyobozi.”

Uyu muhanzikazi yavuze ko iyi studio imaze imyaka icumi ikorera muri Amerika, gusa nyirayo ni Umunya-Kenya wakoranye n’abahanzi b’amazina akomeye muri Afurika.

Scillah kandi yaboneyeho kuvuga ko nta masezerano yari yaragiranye na Lick Lick bakoranaga mbere y’uko atangira imikoranire na ‘4reigner Music Group’.

Ati “Nta masezerano nari mfite muri Mo Music, ni uko nakoranaga na Lick Lick nk’umwe mu ba producer beza.”

Ni indirimbo igaruka ku nkuru y’urukundo

Scillah wavuzwe mu nkuru z’urukundo n’abasore batandukanye barimo King James, Lick Lick n’abandi yahishuye ko nta musore afite bari gukundana kugeza ubu.

Ati “Nta mukunzi mfite rwose, nayikoze kuko nifuzaga gukora akaririmbo k’urukundo ariko buri muntu wese yakumva akaryoherwa akanakabyina. Yego irimo amagambo asa nk’aho amenyesha kandi asaba urukundo, ariko rwose umusore we ntawe.”

Scillah wari waratangaje ko mu mpera za 2020 agomba gukorera igitaramo gikomeye mu Rwanda, yavuze ko Covid-19 yakomye mu nkokora uyu mushinga yari afite.

Indirimbo nshya ya Scillah "Kakageste"

Zimwe mu ndirimbo uyu mugabo yakozeho zikamenyekana ku Isi

Scillah yavuze ko ari mu biganiro n'ubuyobozi bwa ‘4reigner Motion’ nubwo batarasinya amasezerano
Scillah yavuze ko nta masezerano yari yarigeze asinya muri Mo Music ya Lick Lick
Leonard Colin ari kumwe n'umuhanzi Bryson Tiller

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .