Ibihembo bitegurwa na Chufa Company Ltd, ihagarariwe na Igihozo Pacifique, ukurikirana ibikorwa bya buri munsi by’iyi sosiyete.
Uyu mwaka Irafasha Sandrine Reponse umaze kumenyekana nka Swalla niwe uhatanye mu byiciro byinshi cyane ko ari muri bine. Birimo icya ‘Best Video Vixen’, ‘Best Popular Video Vixen’, ‘Best Inspirational Video Vixen, ndetse n’icya ‘Best Photogenic Video Vixen’.
Teta Kumba nawe ahatanye mu byiciro bitatu birimo icya ‘Best Video Vixen’, ‘Best Popular Video Vixen’ na ‘Best Photogenic Video Vixen’.
Abandi bahatanye mu byiciro bitatu barimo Noella Iliza uri mu cya ‘Best New Video Vixen’, ‘Best Popular Video Vixen’ na Best Creative Video Vixen’, ndetse na Juru Ornella uhatanye mu cya ‘Best Video Vixen’, ‘Best Photogenic Video Vixen’ na ‘Best Dancer Video Vixen’.
Abandi bari mu byiciro byinshi barimo Zuba Judy, Teta Bittia, Nyambo Jesca, Kayumba Darina, Lana Boo, Tiana Ella na Alyce Amike. Aba bose buri umwe agiye ahatanye mu byiciro bibiri.
Muri uyu mwaka by’umwihariko muri iri rushanwa hashyizwemo icyiciro cy’abakobwa bagaragaye by’imbonekarimwe mu mashusho y’indirimbo. Ni mu cyiciro cyiswe ‘Best Special Video Vixen’.
Aha hatanyemo Scillah biturutse ku kugaragara mu ndirimbo “Bailando” ya Shaffy, Umugore wa The Ben , Uwicyeza Pamella wagaragaye mu mashusho y’indirimbo ebyiri z’umugabo we zirimo iyo bakoze bitegura kwibaruka imfura yabo bise “True Love”, Kayumba Darina wagaragaye mu ndirimbo ya Chriss Eazy yise “Sekoma” n’abandi.
Jasinta Makwabe uzwi cyane mu ruganda rw’imyidagaduro muri Afurika y’Uburasirazuba nawe ahatanye muri ibi bihembo. Uyu mukobwa ahatanye mu byiciro bibiri birimo icya ‘Best Popular Video Vixen’ na ‘Best Video Vixen’.
Bianca, Juru Ornella, Divine Uwa na Shakira Kay bari mu bakobwa bamaze kumenyekana ku mbuga nkoranyambaga kubera kubyina no kugaragara mu mashusho y’indirimbo ni bamwe mu bahatanye mu cyiciro cya ‘Best Dancer Video Vixen’.
N’ubwo nta ndirimbo aheruka kugaragaramo vuba aha Shaddy Boo nawe ari mu bahataniye ibi bihembo. Uyu mugore w’abana babiri ahatanye mu cyiciro cya ‘Best Iconic Video Vixen’ ahatanyemo n’abarimo Keesha Kayirebwa wamamaye mu ndirimbo ‘Ikinyafu’ ya Bruce Melodie na Kenny Sol; bahuriye muri iki cyiciro n’abandi barimo Lana Boo, Sonia Kajibanga na Stina.
Ibi bihembo byaherukaga gutangwa muri Nyakanga 2023, mu birori byabereye muri Onomo Hotel. Uyu mwaka bizatangwa mu mpera za Werurwe 2025.
Ushaka kugira umukobwa uha amahirwe muri aba cyangwa abandi, bahatanye muri ibi bihembo uyu mwaka wakanda hano https://kalisimbievents.com/voting/video-vixen-awards-2025







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!