00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sarkodie na 2Face Idibia bataramiye i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 Ukuboza 2021 saa 05:57
Yasuwe :

Michael Owusu Addo [Sarkodie] na Innocent Ujah Idibia [2Baba] bataramiye mu Mujyi wa Kigali aho basusurukije abitabiriye Inama yiga ku bibazo by’Ubuhunzi ku Mugabane wa Afurika.

Ni igitaramo cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki 1 Ukuboza 2021, aho aba bahanzi bataramiye abashyitsi bitabiriye inama y’iminsi ibiri iri kwiga ku bibazo by’ubuhunzi muri Afurika.

Iki gitaramo cyabereye muri Kigali Convention Centre, cyari cyatumiwemo abitabiriye iyi nama iri kubera mu Rwanda.

Muri iki gitaramo 2Face Idibia ni we wabanje ku rubyiniro, aza gukurikirwa na Sarkodie bose basusurukije abakunzi b’umuziki bari mu cyumba cyabereyemo.

Sarkodie wataramiraga abitabiriye iyi nama, akigera i Kigali ku wa 30 Ugushyingo 2021, yavuze ko yifuza umuhanzi w’Umunyarwanda bakorana indirimbo.

Iyi nama yabereye muri Kigali Convention Centre kuva ku wa 30 Ugushyingo 2021 isozwa ku wa Kane, tariki 2 Ukuboza 2021.

Ni inama yatumiwemo abikorera, abagize guverinoma zitandukanye, abaterankunga n’abahagarariye impunzi. Yarimo kandi abandi bantu bafite amazina akomeye mu myidagaduro ya Afurika nka Kagiso Lediga umunyarwenya uzwi muri Afurika y’Epfo.

Uretse uyu ariko kandi iyi nama yarimo na Nomzamo Mbatha ukomoka muri Afurika y’Epfo ufite izina rikomeye muri sinema kimwe n’umunyamakuru wo muri iki gihugu witwa Leanne Manas.

Abitabiriye iki gitaramo wabonaga ko banyuzwe n'umuziki w'aba bahanzi
2Baba ubwo yari imbere y'abafana be muri Kigali Convention Centre
Sarkodie na 2Baba mu mugoroba wo gusangira wari watumiwemo abitabiriye iyi nama
2Baba ubwo yari ageze ku rubyiniro agiye gususurutsa abari bitabiriye iyi nama
Binyuze mu ndirimbo ze zakunzwe 2Face Idibia yanyuze benshi
Sarkodie uri mu bafite izina rikomeye muri Afurika yashimishije abakunzi be
Sarkodie yishimiwe bikomeye n'abitabiriye igitaramo yaririmbyemo i Kigali
Sarkodie yataramiye i Kigali yerekwa urukundo n'abitabiriye Inama yiga ku bibazo by’Ubuhunzi muri Afurika

Amafoto: Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .