Sano Olivier yavuze k’uwahoze ari umukunzi we uherutse kubyara bataratandukana mu mategeko

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 Nzeri 2020 saa 06:53
Yasuwe :
0 0

Mu minsi ishize, imwe mu nkuru zaciye ibintu yavugaga ku rukundo rw’umuhanzi w’indirimbo kuramya no guhimbaza Imana, Sano Olivier, ndetse na Uwera Carine wamenyekanye nka Cadette. Aba baje gutandukana nyuma yo gusezerana kubana nk’umugore n’umugabo mu mategeko y’u Rwanda.

Nyuma yuko batandukanye, Cadette usanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashinjaga Sano kumwiba ibintu bitandukanye yagiye amwoherereza, mu gihe bari mu munyenga w’urukundo.

Biyemeje gutandukana ndetse batangira urugendo rwo kujya gusinyura amasezerano bari barasinyiye mu murenge, ubwo biyemezaga kubana akaramata nk’umugore n’umugabo.

Ibi byabaye umwaka ushize wa 2019 ubwo Cadette yari mu Rwanda, aho yari yaje gukurikirana ikibazo cye n’uyu musore bari bemeranyije kubana.

Uyu mukobwa mu itangazamakuru yakundaga kumvikana avuga ko Sano adashobotse, ndetse uretse kumwanga hari n’ibintu yamwibye bitandukanye birimo n’amafaranga yagendaga amwoherereza.

Mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga 2020, uyu mukobwa yibarutse umwana we w’imfura.

Nta byinshi byamenyekanye ku mugabo babyaranye, icyakora byavugwaga ko nubwo yabyaye, ibyangombwa byo gutandukana na Sano bitaraboneka, bivuze ko gatanya yabo yari itararangira, ku buryo akiri umugore wa Sano Olivier mu buryo bw’amategeko.

Sano Olivier yavuze nubwo bataratandukana mu mategeko, ntacyo bivuze gihambaye. Yagize ati " Nibyo rwose, twari tutaratandukana niryo kosa yakoze ariko biramureba ni ubuzima bwe.”

Uyu muhanzi yavuze ko nubwo uyu mukobwa yabyaye akitwa umugore we atazamugora mu kumuha gatanya.

Sano yavuze ko uretse kuba Cadette bahoze bakundana yabyara hari byinshi abantu bazagenda babona wenda bakamenya ukuri, ati” Wahisha ukuri ariko ntiwaguheza.”

Yavuze ko kugeza ubu yababariye buri wese wamuciriyeho iteka, yaba abanyamakuru, abanyarwanda muri rusange baba barakoreshejwe n’amarangamutima. Ati”Reka mbonereho umwanya wo kubibutsa ko ibyamvuzweho byose atari byo ndetse atari ko nteye, yewe si nako narezwe.”

Kugeza ubu Sano avuga ko ahugiye mu kazi ke gasanzwe ndetse no gukora umuziki kurusha gushaka umukobwa yasimbuza Cadette bari mu nzira zo gutandukana burundu.

Kuri ubu uyu muhanzi yamaze gusohora indiirmbo ye nshya yise Too Much yakoranye n’umugande witwa Walter.

Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo gushimira Imana uburyo idasiba kumugaragariza urukundo rwinshi.

Ni indirimbo ifite umwihariko wo kugaragaramo amasura y’abantu bamaze kubaka izina mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.

Sano Olivier ni umuhanzi nyarwanda ukizamuka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Yinjiranye mu muziki umwihariko wo kuririmba mu rurimi rw’icyongereza.

Amaze gukora indirimbo zirimo Belongs to me, Ndakuramya, I believe in Jesus, Joy, you deserve, Champion n’izindi.

Reba ikiganiro na Sano Olivier

Reba hano indirimbo nshya ya Sano Olivier "Too much"

Cadette yabyaye atarabona gatanya ye na Sano Olivier basezeranye imbere y'amategeko kubana akaramata

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .