Sano Olivier yasohoye indirimbo imwibutsa imbaraga z’Imana ubwo abantu bose bari bamwanze

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 Ugushyingo 2020 saa 12:32
Yasuwe :
0 0

Sano Olivier, umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yasohoye indirimbo nshya” Dependable God” bishatse kuvugwa ’’Imana ni iyo kwishingikirizaho’’, yanditse ubwo yibukaga ibihe yanyuzemo ubwo yabonaga ko Isi yose yamwanze.

Uyu muhanzi wanyuze mu bihe byo gutandukana n’umukobwa bari barasezeranye imbere y’amategeko, yaciriweho iteka n’abatari bake bamushinjaga kurya imitungo y’uyu mukobwa.

Igihe batandukanaga agaterwa amabuye na buri wese wamenye inkuru yabo, Sano Olivier avuga ko nta wundi muntu yari afite wo kwiringira usibye Uwiteka yahanze amaso.

Mu kiganiro na IGIHE, Sano Olivier yagize ati”Natangaga ubutumwa bwerekana ko nta kintu na kimwe umuntu ashobora kwishingikirizaho uretse Imana gusa, kuko iri hejuru y’ibintu byose ndetse n’abantu bose.”

“Abantu bashobora kukuvaho bakakwanga ariko Imana yo ntabwo yakuvaho ni nayo igutera Imbaraga, ikanagukomeza mu bihe bikugoye. Nta kindi umuntu agomba kwishingikirizaho uretse Imana gusa.”

Sano Olivier avuga ko iyi ndirimbo yayanditse muri Nzeri 2020, igihe yibukaga ibihe yanyuzemo bitari byoroshye.

Ati” Aho abantu benshi banteraga amabuye nakomeje kwishingikiriza ku Mana, niyo yambereye imbaraga aho byasaga nk’aho bikomeye cyane.”

“Maze kubona ukuntu abantu benshi cyane baciye bugufi bakampamagara abandi bakanyandikira bansaba imbabazi, bankomeza babwira amagambo meza yubaka, byankoze ku mutima cyane mbona ko byose ari Imana yonyine ibibatera kuko nayishingikirijeho.”

Iyi ndirimbo nshya ya Sano Olivier yakozwe na Arnaud Gasige (Eagle Naud) muri the sounds studio izwi nk’iya Bob Pro.

Sano Olivier yavuze ko iyi ndirimbo yayanditse yibutse ibihe bikomeye yanyuzemo
Gutandukana kwa Sano na Cadette yabaye inkuru ikomeye mu bakurikiranira hafi iby'imyidagaduro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .