Sandrine Munezero uyobora Miss Career Africa yasezeranye mu mategeko (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 Gashyantare 2021 saa 10:30
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru wa Miss Career Africa igamije gushyigikira imishinga yagutse y’umukobwa n’umugore, Sandrine Munezero, yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Muhorande Hardi.

Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gashyantare 2021 mu Murenge wa Muhima, mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali. Uzakurikirwa no gusaba no gukwa ndetse no kujya mu Kiliziya bizaba muri Nyakanga uyu mwaka hatagize igihinduka.

Sandrine Munezero yabwiye IGIHE ko uyu mugabo we bamaze imyaka irindwi baziranye.

Ati “Tumaze imyaka irindwi tuziranye ariko hashize itanu dukundana. Twabanje kuba inshuti duhujwe n’uko twembi twari abanyarwanda duhuriye mu Buhinde, umujyi umwe aho twigaga. Turamenyana, bihera n’aho twiga ku kigo kimwe, umubano wacu urakomeza, uvamo urukundo.”

Sandrine Munezero avuga ko mu myaka ishize akundana na Muhorande Hardi yishimira ko Imana yamuhuje n’umuntu yahoze yifuza kandi yishimira muri iyi myaka yose bamaranye.

Ati “Icyo nishimira ndetse nshimira Imana, ni uko yampuje n’umuntu nka we, nishimira ukuntu agira ubumuntu, ni imfura pe. Gukundana nawe muri iyo myaka itanu yose byanyigishije byinshi, kuko dushyira hamwe, tugasenga, tukubahana. Mbese ni umuntu utarigeze na rimwe akora ikintu cyambabaza cyangwa cyatuma nicuza. Nabonye umukunzi wa nyawe, nifuza kuzamara n’ubuziraherezo na we.”

Akomeza asobanura uyu mukunzi nk’umuntu wubaha Imana n’abantu, ugira ubumuntu n’ubupfura kandi ‘arankunda kurusha uko yikunda!’

Muhorande Hardi ugiye kurushinga na Munezero yarangije icyiciro cya Kaminuza, mu Buhinde. Ni umuhanga cyane mu bijyanye na Electronique, akaba ari nabyo akoramo ubu. Afite sosiyete ikora ibijyanye n’ibi yize mu Mujyi wa Kigali yitwa Saha Electronics.

Sandrine Munezero bagiye kurushinga afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Masters] mu micungire y’abakozi yakuye muri Kaminuza ya St Joseph yo mu Buhinde.

Afite n’Impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza yakuye muri Bishop Heber College, Trichy yo mu Buhinde. Asanzwe ari umuhuzabikorwa wa MicroFund muri All Trust Consult, Umuryango udaharanira inyungu utanga imari ku bigo byo muri Kigali.

Ubu ni Umuyobozi Mukuru wa Miss Career Africa yashinzwe n’Umunyarwanda Frank Rubaduka [uheruka kwitaba Imana arohamye mu kiyaga] afatanyije n’Umunya-Australia, Ralf Schroers.

Komite n’abahagarariye ibihugu byabo muri Miss Career Africa barimo umunya-Zimbabwe Welshman Sibanda, Umunya-Zambia Cemiliya Kongwa, umunya-Afurika y’Epfo Reba Thabo Maiven n’abandi.

Irushanwa rya Miss Career Africa, Sandrine Munezero, abereye umuyobozi rifite intego y’imyaka 30, aho nibura abakobwa 450 000 bazaba bamaze kuvamo ba rwiyemezamirimo bato, abahanga mu mirimo n’inganda zitandukanye muri Afurika.

Rizajya riba hasimbukwe umwaka umwe ryongere kuba. Ku ikubitiro Miss Career Africa 2020 yatorewe mu Rwanda ikamba ryegukanwa na Natasha Dlamini wo muri Zimbabwe mu muhango wabaye ku wa 27 Ugushyingo 2020. Mu 2022 iri rushanwa rizabera muri Nigeria.

Irushanwa rya Miss Career Africa ntirigendera ku bwiza ahubwo rireba umushinga w’umukobwa, kuko icyo rigamije ni uguteza imbere igitsinagore kurusha ibindi byose.

Ibisabwa ku bahatana ni ukuba uri hagati y’imyaka 18-24, uri umushabitsi wasoje amashuri yisumbuye cyangwa wiga muri kaminuza unabarizwa muri Afurika.

Akanyamuneza kose ku munsi ufite icyo usobanuye gikomeye mu buzima bwabo
Bimwe mu byo yakundiye uyu musore ni uko yubaha Imana n'abantu
Muhorande Hardi yegukanye umutima wa Munezero kubera ubupfura bwe
Sandrine Munezero uyobora Miss Career Africa yasezeranye imbere y'amategeko
Bari baherekejwe n'inshuti nke kubera ingamba zo kwirinda COVID-19
Muhorande Hardi yazamuye ukuboko ahamya isezerano n'umukunzi we

Amafoto: Dream Images


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .