Kuva ku wa Mbere tariki 20 Mutarama 2025, Sandrine Isheja yatangiye kumvikana kuri Magic FM iri muri radio za RBA, mu kiganiro cya mu gitondo kizwi nka ‘Magic Morning.’
Iki kiganiro kiri mu byakozwemo impinduka mu minsi ishize kuko cyongewemo Uwingabiye Anick afatanyije na Mazimpaka Japhet.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi wa radio za RBA, Divin Uwayo, yavuze ko Isheja azajya yumvikana muri iki kiganiro.
Ati "Urumva ni umuyobozi, hari igihe bizajya biba ngombwa ko agira izindi nshingano ariko mu gihe ahari nta kabuza abakunzi ba Magic FM bazakomeza kumwumva mu kiganiro Magic Morning."
Iyi radio iherutse gukorwamo izindi mpinduka mu biganiro byayo bitatu, amakuru akavuga ko iri gutegura ikindi kiganiro gishya mu minsi iri imbere.
Mu mpinduka zabaye muri Magic FM, harimo umuhanzi Passy Kizito wamaze gushyirwa mu kiganiro ‘Magic on Point’ azajya akorana na Yvonne Ingabire mu gihe Ines Ghislaine wagizwe Umuyobozi wungirije wa radiyo za RBA, na we yongerewe mu kiganiro ‘Magic Drive’ gisanzwe gikorwa na Robert Mackenna.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!