00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sandrine Isheja na Anita Pendo ntibazagaragara muri ‘Sprint Rally GMT’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 May 2025 saa 04:21
Yasuwe :

Anita Pendo na Sandrine Isheja bari bamaze iminsi binjiye mu mukino wo gutwara imodoka mu Rwanda, ntabwo bari ku rutonde rw’abiyandikishije kuzakina irushanwa rya ‘Sprint Rally GMT’ riteganyijwe kubera i Musha ku wa 3 Gicurasi 2025.

Nubwo nta mpamvu zo kutitabira kwabo zatanzwe, ku rutonde rw’imodoka 11 ziyandikishije kwitabira iri siganwa ntabwo rugaragaraho amazina y’abo mu bazaba batwaye.

Nshimiyimana Adolphe usanzwe akinana na Anita Pendo we yamusimbuje uwitwa Cyusa Regis mu gihe Davite Giancarlo usanzwe akinana na Sandrine Isheja we atiyandikishije.

Icyakora nubwo aba batazitabira uyu mukino, inkuru nshya iri kuvugwamo ni uko Ish Kevin we yamaze kwinjiramo, ku nshuro ye ya mbere akazakinana na mukuru we bahanganye n’umubyeyi wabo.

Ish Kevin azakina uyu mukino afatanyije na mukuru we Hakizimana Jack mu gihe umubyeyi wabo Semana Genese we azaba akinana na Dusingizimana Salvator.

Uretse aba undi uzwi mu myidagaduro umaze kumenyerwa mu mukino w’imodoka, Kalimpinya Queen azongera kugaragara muri iri siganwa aho azaba akina afatanyije na Ngabo Olivier.

Sandrine Isheja ntazagaragara muri ‘Sprint Rally GMT’
Anita Pendo ntazitabira ‘Sprint Rally GMT’
Umubyeyi wa Ish Kevin agiye gukina ahanganye n'abana be
Hakizimana wakinanaga n'umubyeyi we yahisemo kujya gukinana na Ish Kevin

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .