Nubwo nta mpamvu zo kutitabira kwabo zatanzwe, ku rutonde rw’imodoka 11 ziyandikishije kwitabira iri siganwa ntabwo rugaragaraho amazina y’abo mu bazaba batwaye.
Nshimiyimana Adolphe usanzwe akinana na Anita Pendo we yamusimbuje uwitwa Cyusa Regis mu gihe Davite Giancarlo usanzwe akinana na Sandrine Isheja we atiyandikishije.
Icyakora nubwo aba batazitabira uyu mukino, inkuru nshya iri kuvugwamo ni uko Ish Kevin we yamaze kwinjiramo, ku nshuro ye ya mbere akazakinana na mukuru we bahanganye n’umubyeyi wabo.
Ish Kevin azakina uyu mukino afatanyije na mukuru we Hakizimana Jack mu gihe umubyeyi wabo Semana Genese we azaba akinana na Dusingizimana Salvator.
Uretse aba undi uzwi mu myidagaduro umaze kumenyerwa mu mukino w’imodoka, Kalimpinya Queen azongera kugaragara muri iri siganwa aho azaba akina afatanyije na Ngabo Olivier.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!