Inkuru z’ihohoterwa bivugwa ko Sandra Teta yakorewe na Weasel zimaze igihe mu itangazamakuru ku buryo byageze n’aho inzego z’ubuyobozi zibyinjiramo.
Hari amafoto yagiye hanze agaragaza Sandra Teta yarakubiswe agacika ibisebe mu maso, ku mavi no mu mugongo. Umugore wa Jose Chameleone, umuvandimwe wa Weasel, yavuze ko Sandra yatangiye gukubitwa na Weasel umwaka ushize.
Gusa ku ruhande rwa Teta, avuga ko atakubiswe n’umugabo we ahubwo ko yatezwe n’abajura bakamugirira nabi. Abazi neza umubano wabo, bavuga ko Teta amaze igihe kinini ahohoterwa ariko ko adashaka kubishyira hanze.
Mu ijoro ryakeye, bagaragaye bari kumwe n’inshuti zabo mu kabari, banezerewe, bari kumva indirimbo y’urukundo, itaka umukobwa ko ari mwiza.
Umwe mu bantu bari kumwe yumvikana avuga ko bari kubabaza abantu bafite ishyari, ko ndetse umuryango wa Weasel na Sandra Teta, ari indatana.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Joseph Rutabana, aherutse gutangaza ko ko Ambasade iri gukurikirana ikibazo cya Sandra Teta.
Ati “Turi kubikurikirana. Ababyeyi be bari hano [muri Uganda] bavuganye nawe, kandi natwe twaramubonye turanavugana. Ibyo ni byo nababwira kugeza ubu.”
Polisi ya Uganda nayo yinjiye muri iki kibazo, ihamagaza Weasel ariko kugeza ubu ntabwo aritabira.
WATCH: Sandra Teta and Weasel Manizo seem fine and going on about life as usual 😍 pic.twitter.com/XYhdifCCh4
— MBU (@MBU) August 5, 2022
Inkuru wasoma: Ambasade y’u Rwanda muri Uganda yinjiye mu kibazo cya Sandra Teta


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!