Sandra Miraj yavuze icyasinzirije umuziki we n’uko yashyamiranye n’umugore wa Bulldogg

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 Nzeri 2019 saa 11:22
Yasuwe :
0 0

Sandra Miraj uri mu bagore bake mu Rwanda bakora injyana ya Hip Hop, yahishuye byinshi ku muziki we ndetse no ku bibazo by’ubuzima bwite abantu bibazaho.

Miraj azwi cyane mu njyana ziganjemo Afro Hip Hop, ariko mu gihe cy’imyaka itatu ishize adakoma yagarutse mu njyana nshya ya Trap Music, avuga ko aricyo kintu umutunganyiriza indirimbo yabonye kigezweho kandi abantu bakeneye.

Ni umwe mu bakobwa bashize amanga akora injyana ya Hip hop mu bihe byari bikomeye, aho kwisukira iyi njyana byakorwaga n’umugabo igasiba undi.

Ikiganiro kirambuye na Sandra Miraj

IGIHE: Wari umaze igihe uhugiye mu biki ?

Miraj: Muri iyi minsi ntabwo nari mpari, ariko nagarutse mu ruhando rwa muzika. Nta kidasanzwe nari mpugiyemo ahubwo nari ndimo kwiga ku muziki wanjye ngo ndebe ibigenda n’ibitagenda nakosora, nshake n’abajyanama kuko umuziki wari umaze kugera aho ubushobozi bwanjye butabasha kugeraho.

IGIHE: Twitege iki gishya ?

Miraj: Mwitege ibintu byinshi kandi byiza kuko ntabwo ndi njyenyine mfite abantu turi gukorana. Nyuma y’uyu mushinga w’iyi ndirimbo yitwa ‘Hagenimana’ hari n’izindi nk’eshatu nzashyira hanze.

IGIHE: Album yawe yo tuzayibona ryari ?

Miraj: Sindamurika album ariko turi kubyigaho ku buryo umwaka utaha Imana idufashije twaba twabigezeho, yaba ifite indirimbo umunani kugera ku icumi. Kuri iyi album nta ndirimbo za kera zizaba ziriho, turahera kuri iyi n’izindi mfite muri studio.

IGIHE: Hari amakuru avuga ko wari warafashe akaruhuko ukabanza kubyara nibyo ?

Miraj: Ntabwo aribyo kuko nari maze imyaka itatu ntakora kandi iyo utwite umwana umara amezi icyenda. Ku bijyanye n’umwana ntabwo nkunda kubiganiraho cyane ariko urebye n’imikorere yanjye yo hambere, wabibona ko umuziki wanjye utari uhagaze neza.

Wenda abantu kumenya baramenye ariko byageze aho mbona nta musaruro, mbona ko ngomba kuruhuka nkabanza ngatuza nkamenya ikintu nshaka n’icyo nshaka gushyira hanze.

IGIHE: Umwana we arahari?

Miraj: Nta kintu nabivugaho. Umwana ni umugisha arahari ndetse mfite n’abana benshi.

IGIHE: Uri mu bakobwa bafashe icyemezo cyo kuririmba Hip Hop mu Rwanda mu gihe byari bigoye. Byaje bite ?

Miraj: Narayikundaga. Hano ariko Hip Hop yari itaragera ku rwego rwo hejuru, hari hari ba P Fla, Tuff Gangz… Hip Hop itangira kumenyekana mu b’igitsinagabo nibwo nanjye nahise ninjira, nyijyamo kandi nyizamo abanyarwanda batangiye kuyisobanukirwa.

IGIHE: Ntabwo abantu bakwise ikirara ?

Miraj: Ibyo ni ibisanzwe. Iyo bakubona uri umukobwa uri mu muziki, noneho uririmba Hip Hop, abakuvuga akenshi ntabwo baba bakuzi ariko iyo bakumva kuri radiyo baravuga bati ’Mana yanjye uriya mukobwa tunahuye ntabwo nzi uko nabyitwaramo’, ariko iyo bakubonye bakabona uko witwara barabyumva cyane kuko urebye nka Nicki Minaj, Cardi B n’abandi ni abakobwa beza kandi bakora iyi njyana.

IGIHE: Mu muryango ho babyakiriye bate?

Miraj: Ntabwo babyakiriye neza mu ntangiriro ariko igihe nashyize hanze amashusho y’indirimbo ya kabiri barambwiye bati ’ubikoze neza byagufasha’.

IGIHE: Kubikora neza bakubwiraga ni gute ?

Miraj: Iyo uri mu muziki noneho ukora Hip Hop uba wagiye ku karubanda, uba uri hanze cyane. Natangiye umuziki mfite imyaka 18, iyo ubonye umwana muto yagiye mu muziki biba ari ikibazo, barakubwira bari jya muri studio ukore ureke gukoresha ibiyobyabwenge.

IGIHE: Ubona umuziki w’’igitsinagore uhagaze ute?

Miraj: Mbona uhagaze neza. Umubare uracyari muto kuko ntabwo biba byoroshye ariko bihagaze neza wenda byaba byiza hiyongeraho abandi wenda bakaba nka batanu. Hakabaho ihangana.

IGIHE: Ubona ari iki gituma umubare uba muto?

Miraj: Mbona ari ubushobozi kandi umuziki urahenze usaba ubushobozi bwinshi kugira ngo umenyekane.

IGIHE: Hari abatunga agatoki ruswa y’igitsina mu muziki, nibyo?

Miraj: [Araseka] Urebye ahanini narabyumvishije ariko njye ntabwo byigeze bingeraho. Birahari kuba bihari byo ariko ikintu nabivugaho niba ufite impano yo kuza mu muziki, ushake umuntu ugufasha ariko n’uza winginga umunyamakuru, na we azashyira amarari ye imbere.

IGIHE: Ni utuhe tuntu wakoraga ugitangira umuziki wibuka ugaseka ?

Miraj: Tugitangira umuziki wajyaga kuri studio ugasanga hari abahanzi benshi ugasanga wowe uri inyuma cyane. Waba ukimara kugera muri studio urumva twe twabaga dufite inyota yo kumenyekana, umuriro ukagenda, ugategereza isaha igashira utaragaruka kandi ubwo isaha yawe yo gufata amajwi indirimbo yari igeze, kongera gufatisha producer bikaba ari ibintu bigoye.

IGIHE: Ni iki wishimira wakuye mu muziki ?

Miraj: Mu gihe namaze nkora umuziki nabashije kuguramo ikibanza. Kiri mu Bugesera.

IGIHE: Wumva uhuye n’Imana wayibaza iki ?

Miraj: Nayibaza impamvu hari abantu bababara kandi ifite ubushobozi, kuki habaho intambara? Kuki hari abantu bica abandi [….]

IGIHE: Naho Satani se ?

Miraj: Namubaza impamvu ashuka abantu. Impamvu atajya kwiyunga n’Imana bakarangiza ibibazo.

IGIHE: Ku bunani bw’uyu mwaka hari amakimbirane yabaye hagati yawe n’umugore wa Bulldogg [Muvunyi Nelly] murwanira mu kabari, byagenze bite?

Miraj: Byarabaye ariko ntabwo nkunda kubiganiraho, nkeka ko ibintu byabereye mu kabari atari byiza kubivuga. Ariko nari ku rubyiniro nkeka ko yari yanyoye, aranyihenza, ntabwo habayeho imirwano urabona hari ukuntu umuntu afuha ariko njye nari ndi mu kazi.

IGIHE: Umubano wawe na Bulldogg ko wagiye ukemangwa, ubundi ushingiye kuki?

Miraj: Mufata nk’umuhanzi mugenzi wanjye kandi nkamwubahira ko ari umuntu wamfashije mu myandikire w’indirimbo zanjye no kugira abantu bamenya.

IGIHE: Nk’iyo umugore we agufashe nk’inshoreke ye ubufata ute ?

Miraj: Ibyo bintu ndabyumva cyane ariko abantu baba hafi yanjye barabizi ko ngira umuntu dukundana nk’abandi bose, ntabwo icyo kintu gihari. Kuko nazamutse yarubatse izina, ntekereza ko nabaye inshuti magara nawe kugirango amfashe izina ryanjye rimenyekane.

Kuvuga ngo twarakundanye sibyo kuko sindabaho ntafite umukunzi, niba yari anahari yari inshuti yanjye bisanzwe ariko urabizi muri iri tangazamakuru dusohokanye kabiri cyangwa gatatu batangira kuvuga ngo turakundana.

IGIHE: Uteganya kurushinga ryari ?

Miraj: Imana nibishaka. Bishobora kuba mu mwaka umwe cyangwa icumi ni gahunda y’Imana.

Reba Powa Powa imwe mu ndirimbo Sandra Miraj yatangiriyeho

Sandra Miraj yatangiye umuziki agezemo hagati arawusubika kubera ko nta kintu gifatika yavanagamo
Mu ijoro ryo kuwa 3 Mutarama 2019 Sandra Miraj yahoberanye na Bull Dogg biratinda bimuviramo gukubitwa n'umugore we , ariko we avuga ko nta bundi bushuti bafitanye
Sandra Miraj yagarukanye ingufu mu muziki we
Umubano wa Bull Dogg na Sandra Miraji watumye benshi bakeka urukundo hagati yabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .