Samuel Kamanzi wacurangiye guitar Gaël Faye, yasohoye imbumbe y’indirimbo eshanu

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 Ukwakira 2020 saa 10:17
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi akaba n’umucuranzi w’Umunyarwanda, Kamanzi Samuel, yamuritse imbumbe y’indirimbo (Extended Play, EP) ye ya mbere yise ‘Dunia’ cyangwa ‘Isi’ mu Kinyarwanda igizwe n’indirimbo eshanu.

Kamanzi yabwiye IGIHE ko iyi EP ye ya yagiye hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Ukwakira 2020. Avuga ko gushyira hanze iyi album kuri we na bagenzi be bane bahuriye muri Orchestre Ikobe ari intambwe ikomeye. Indirimbo z’uyu muhanzi zizashyirwa ku miyoboro nka Deezer, Spotify na iTunes.

Ati “Abafana bashobora gukura album yanjye kuri iTunes, nyine ntabwo bayibonera ubuntu. Buri kimwe kijyanye no kugura EP kiri ku murongo. Bayigura ku mbuga zigurishirizwaho umuziki.”

Iyi EP ivuga ku budasa bw’umugore muri sosiyete, ndetse n’agaciro k’ikirenga afite katagereranywa. Izi ndirimbo zimwerekana nk’umutima wa sosiyete ndetse no mu miryango yacu.

Ati “Kuri njye, umugore nka mama cyangwa mushiki wanjye, ni inkingi ya mwamba mu buzima bwacu ku Isi. Umugore niwe pfundo ry’ibyo turi byo.”

Ikindi kintu indirimbo ziri kuri iyi album zivugaho ni umumaro wo gushyira hamwe kugira ngo abantu bahangane n’ibirushya bashobora guhura nabyo mu buzima ndetse no kubana neza n’abandi badukikije.

Kamanzi afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyaye n’ubucuruzi yakuye mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda. Igihe kinini akimara mu bijyanye n’umuziki kuko aranawigisha.

Yawize muri Centre d’Etudes Supérieures de Musique de Poitiers mu Bufaransa.

Ashushanya umuziki nk’ikintu kimuba mu maraso, akavuga ko se yari umuririmbyi akaba n’umwinditsi w’indirimbo. Avuga ko igihe kigeze ngo yigishe abantu kubana neza mu mahoro, abinyujije mu muziki we.

Samuel Kamanzi akunze gucurangira guitar Gaël Faye mu bitaramo bitandukanye yaba mu Rwanda no hanze. Banafitanye indirimbo bise ‘Kwibuka’ iri kuri album ya Gaël Faye yise “Lundi Méchant”.

Samuel Kamanzi yashyize hanze imbumbe y'indirimbo
Samuel Kamanzi ubanza ibumoso asanzwe ari umucuranzi wa Gaël Faye
Samuel Kamanzi akorana bya hafi na Gaël Faye
Samuel Kamanzi afite ubuhanga mu gucuranga guitar
Iyi EP ya Kamanzi yayise 'Dunia'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .