00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Samu Zuby yagaragaje ibyo yungukiye mu matora y’Abadepite yitabiriye akagira ijwi rimwe (Video)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 31 March 2025 saa 04:46
Yasuwe :

Umunyarwenya Muco Samson wamamaye nka Samu Zuby mu itsinda rya Zuby Comedy mu mwaka ushize wiyamamarije kwinjira mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda ahagarariye urubyiruko, agatsindwa atowe n’ijwi rimwe gusa; yatangaje ko n’ubwo atahiriwe muri uru rugendo rwe yungutse byinshi yirinda kwemera niba azongera kwiyamamaza mu matora azongera kubaho mu 2029.

Uyu musore yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo yabazwaga ku matora yabaye ku wa 16 Nyakanga 2024 aho abagize komite z’urubyiruko mu turere twose bagombaga kwitorera ababahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, we ntaze guhirwa.

Mu bakandida 31 biyamamarizaga guhagararira urubyiruko, byari byitezwe ko hatorwamo umuhungu n’umukobwa bagira amajwi menshi kurusha abandi. Ndetse icyo gihe, Icyitegetse Venuste ni we wegukanye umwanya wa mbere n’amajwi 159 mu gihe umukobwa yabaye Umuhoza Vanessa Gashumba wagize amajwi 188.

Samu Zuby wagize ijwi rimwe muri aya matora avuga ko yayigiyemo byinshi kandi ikintu cya mbere akora ari uko atajya acika intege mu buzima bwe, gusa hakaba hari byinshi yungutse mu buryo bumwe cyangwa ubundi akaza no kuyungukiramo ubunararibonye.

Ati “Icya mbere ntabwo njya ncika intege. Icyo nshaka kuvuga ni uko byari ubunararibonye. Hari urubyiruko rwabonye ko ushobora kuba uri umunyarwenya, ukiyamamaza. Turi abantu sosiyete rimwe na rimwe ifata nk’abantu bavuga ibintu bikinira ariko turi mu gihugu gitanga amahirwe. Ibyo abanyarwenya bavuga si ibyo bavuga gusa, ni abantu banini bagari kandi bafite icyo bahindura muri sosiyete. Hari ibyo nize. Ndasaba imbabazi niba hari ibyo ntakoze neza, bwari ubwa mbere.”

Yabajijwe niba mu matora ataha azongera kwiyamamaza uyu musore aruma ahuhaho, agaragaza ko nta wamenya kuko mu gihe yaba akiri mu Rwanda bishoboka cyane.

Ati “Rero ntawamenya mu gihe nkiri mu Rwanda urubyiruko rugihabwa ijambo nshobora kutajyayo ariko hakajyayo n’abandi. Ibihe biravuga. Mu matora nakuyemo abantu. Nko mu gace ntuyemo hari inkeragutabara, niba zitaramenye uko ibintu bimeze, nagiye kumva nijoro natinze kuryama numva umwe abwiye undi ati nyabuneka umudepite yibwe, ngo muri kureba muri telefone nyamuneka ibi bintu twabyirukanirwa. Bamwe bari bakizi ko natsinze.”

Avuga ko yungutse abandi bantu batari mu myidagaduro batangiye kumufata mu bundi buryo ubwo yamaraga kwiyamamaza. Bamwe bakamusaba kuganiriza urubyiruko ahantu hatandukanye.

Ati “Twagerageje kwiyamamaza ngo duhagararire urubyiruko mu nteko ntabwo navuga ko twatsinzwe kuko nabo batoye ni abantu bashoboye. Narebye ukuntu abantu banshyigikiye mbona n’ubwo dukingirana ibitekerezo byacu ahantu hamwe hari ibyo tugomba rubanda. Abantu badukunda ku mbuga nkoranyambaga. Nyuma y’amatora nibwo navuze nti ntabwo nkeneye kugira icyo nkora ndi Depite kuko ahantu ndi natanga umusanzu.”

Nyuma yo kwiyamamaza Samu yavuze ko yahise abona ko hari byinshi yakora n’ubwo yaba atari umudepite, agaragaza ko ari ho hashibutse igikorwa aheruka gutangiza yise “Comedy for Peace” kigamije gushimira abantu bamuba hafi umunsi ku wundi.

Iki gikorwa uyu musore yagitangiriye mu Bugesera aho akomoka, aho batanze ubwisungane 600 ku bantu batishoboye. Muri iki gikorwa yari aherekejwe n’abandi banyarwenya barimo Rufendeke, Aisha Inkindi, Mugande, Regis, Bamenya n’abandi benshi. Aba basore n’inkumi bazazenguruka izindi ntara ahantu harimo nka i Iwawa ndetse no muri za kaminuza zitandukanye.

Samu Zuby yavuze ko kuva yakwiyamamaza ashaka kuba umudepite yungutse byinshi birimo ubukangurambaga yahise atangira buzenguruka igihugu cyose
Samu n'abanyarwenya batandukanye baheruka kujya mu Bugesera mu gikorwa cyo kwifatanya n'abaturage bo mu murenge wa Ruhuha
Samu Zuby aheruka gutangira gukora ubukangurambaga bugamije gushimira abantu bagiye bamuba hafi no kubegera yifatanya nabo mu bikorwa bitandukanye bifitiye akamaro rubanda
Mu mwaka ushize Samu Zuby yari yiyamamaje ashaka kuba umudepite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .