00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Samu Zuby ntiyashyizwe kuri lisite y’agateganyo y’abahatana mu matora y’Abadepite

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 June 2024 saa 08:53
Yasuwe :

Umunyarwenya Muco Samson wamamaye nka Samu muri Zuby Comedy ntiyigeze asohoka kuri lisite y’agateganyo y’abakandida bahatanira kwinjira mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Nkuko byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’amatora, Samu ntabwo yashyizwe kuri lisite y’agateganyo y’abari guhatanira umwanya mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda kubera ko atatanze icyangombwa cya muganga wemewe.

Iki cyangombwa cya muganga wemewe ni nacyo Samu yari yabuze ubwo yatangaga kandidatire ye, icyakora ahabwa amahirwe yo kujya kugishaka ndetse aragitanga nubwo mu isuzuma ryakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’amatora basanze cyaratanzwe na muganga utemewe.

Icyakora kimwe n’abandi uyu munyarwenya aracyafite amahirwe yo gushaka iki cyangombwa akaba yagitanga mbere y’iminsi itanu uhereye umunsi urutonde rw’agateganyo rwatangarijwe.

Ku wa 23 Gicurasi 2024 nibwo Samu yagejeje impapuro zimwemerera kwiyamamaza nk’umukandida wigenda kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), agaragaza ko yifuza kuba umukandida ku mwanya w’Umudepite uhagarariye urubyiruko.

Abajijwe icyamuteye imbaraga zo kwinjira muri Politike, Samu yavuze ko zari inzozi ze kuva mu bwana, ahamya ko nk’umuturarwanda iyo aramuka atowe hari benshi byagahinduriye imyumvire by’umwihariko mu byamamare.

Samu Zuby nubwo atashyizwe kuri lisite y'agateganyo aracyafite amahirwe yo gutanga iki cyangombwa akaba yakwemererwa guhatanira umwanya w'Umudepite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .