Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko, iki gitekerezo yakigize ashaka kwitura abantu bamukunze kuva kera ariko ubuzima bwabo bukaba butifashe neza. Ni igikorwa yise ‘Comedy for Peace’.
Ati “Ni urwenya ruhetse amahoro. Ni igitekerezo nagize nshaka kujya kureba abantu aho batuye mu ntara n’abari muri Kigali. Intego nyamukuru ni ugufasha abantu batishoboye. Icyo nshaka ni ukwegera ba bantu bankunze bagatuma mba uwo ndi we, ni ukujya kubashimira.”
Uyu musore azafatanya n’abandi banyarwenya barimo Nyaxo na Mitsutsu. Tariki 29 Werurwe 2025, aba banyarwenya bazatangirira iki gikorwa mu Bugesegera mu murenge wa Ruhuha, nyuma bakomereze mu tundi duce.
Biteganyijwe ko mu Karere ka Bugesera bazubakayo inzu ebyiri z’abatishoboye, nyuma hakazaba igitaramo cy’urwenya mu gihe abatuye aho bazaba bari bazazatoranywamo abahabwa ubwisungane mu kwivuza.
Yahamije ko igitekerezo cyamujemo bivuye ku buryo Leta ishishikariza Abanyarwanda kwishakamo ubushobozi, bakigira abandi bagafashanya na bagenzi babo kwiteza imbere.
Ati “Ubu nibwo nabitekereje, nashakaga kwitura abantu. Ikindi politiki y’igihugu cyacu uyu munsi ni ugufashanya tukazamurana. Ufite ubushobozi akwiriye gufasha undi, bitagombye kubwirizwa kandi nta bushobozi buke bubaho.”


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!