00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sam Karenzi mu myiteguro ya nyuma yo gutangiza radiyo ye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 December 2024 saa 08:04
Yasuwe :

Umunyamakuru Sam Karenzi uri mu bafite izina rikomeye mu itangazamakuru rya siporo mu Rwanda, ageze kure imirimo yo gutangiza radiyo ye ku giti cye ateganya gufungura mu minsi iri imbere.

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE ahamya ko Sam Karenzi amaze iminsi mu myiteguro yo gutangiza radiyo ye ndetse magingo aya akaba yaranamaze gusezera kuri bagenzi be bakoranaga mu kiganiro “Urukiko rw’Ubujurire” kuri Fine FM.

Aya makuru agiye hanze nyuma y’iminsi mike uyu mugabo atumvikana kuri radiyo Fine FM, aho yahagaritse gukora kubera uburwayi bwe bwahuriranye n’uyu mushinga yari amaze igihe ategura.

Karenzi wamamariye kuri Radio Salus aho yakoze imyaka myinshi, yaje kwerekeza kuri Radio 10 kuva muri Kamena 2020, aho yahuriye n’abarimo Kazungu Claver na Kalisa Bruno Taifa, bari kumwe na Horaho Axel bakajya bakorana mu kiganiro cyiswe “Urukiko”.

Nubwo iki kiganiro cyamamaye mu gihe gito ndetse kigakundwa n’abatari bake, yaje kugisezeramo guhera tariki ya 1 Nyakanga 2021 nyuma y’uko gikozwemo impinduka.

Mu mpinduka zakozwe Icyo gihe, Sam Karenzi yagizwe Umuyobozi wa Radio10, Taifa Bruno ashyirwa mu kiganiro 10 Zone gica kuri TV 10 mu gihe Horaho Axel we yanze guhindurirwa ikiganiro ahitamo gusezera kuri iyi radiyo.

Kuva mu Ukwakira 2021, Sam Karenzi yahise yerekeza kuri Fine FM atangizayo ikindi kiganiro yise ‘Urukiko rw’Ubujurire’ yimukana n’abarimo Horaho Axel na Taifa Bruno ndetse mu minsi ishize yari aherutse kucyinjizamo Regis Muramira na Kazungu Clever biyongera kuri bagenzi babo bakoranaga.

Sam Karenzi wamaze gusezera kuri FINE FM ageze kure imirimo yo gutangiza radiyo ye
Sam Karenzi aherutse guhabwa igihembo cy'umunyamakuru wa mbere w'imikino mu Rwanda
Izina Sam Karenzi ryarushijeho kuba ikimenyabose mu bakunzi ba siporo ubwo yari ageze i Kigali akora mu 'Urukiko rw'imikino' kuri Radio10
Sam Karenzi yamaze gusezera kuri bagenzi be bakoranaga kuri Fine FM

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .