Amakuru yizewe agera kuri IGIHE ahamya ko Sam Karenzi amaze iminsi mu myiteguro yo gutangiza radiyo ye ndetse magingo aya akaba yaranamaze gusezera kuri bagenzi be bakoranaga mu kiganiro “Urukiko rw’Ubujurire” kuri Fine FM.
Aya makuru agiye hanze nyuma y’iminsi mike uyu mugabo atumvikana kuri radiyo Fine FM, aho yahagaritse gukora kubera uburwayi bwe bwahuriranye n’uyu mushinga yari amaze igihe ategura.
Karenzi wamamariye kuri Radio Salus aho yakoze imyaka myinshi, yaje kwerekeza kuri Radio 10 kuva muri Kamena 2020, aho yahuriye n’abarimo Kazungu Claver na Kalisa Bruno Taifa, bari kumwe na Horaho Axel bakajya bakorana mu kiganiro cyiswe “Urukiko”.
Nubwo iki kiganiro cyamamaye mu gihe gito ndetse kigakundwa n’abatari bake, yaje kugisezeramo guhera tariki ya 1 Nyakanga 2021 nyuma y’uko gikozwemo impinduka.
Mu mpinduka zakozwe Icyo gihe, Sam Karenzi yagizwe Umuyobozi wa Radio10, Taifa Bruno ashyirwa mu kiganiro 10 Zone gica kuri TV 10 mu gihe Horaho Axel we yanze guhindurirwa ikiganiro ahitamo gusezera kuri iyi radiyo.
Kuva mu Ukwakira 2021, Sam Karenzi yahise yerekeza kuri Fine FM atangizayo ikindi kiganiro yise ‘Urukiko rw’Ubujurire’ yimukana n’abarimo Horaho Axel na Taifa Bruno ndetse mu minsi ishize yari aherutse kucyinjizamo Regis Muramira na Kazungu Clever biyongera kuri bagenzi babo bakoranaga.
![](local/cache-vignettes/L690xH1000/a11a7761-4444f-2-828ac.jpg?1734804325)
![](local/cache-vignettes/L1000xH800/igiheofficial_9f8f22621c144786a698faa88eaf32e2-dd4e4.jpg?1734804325)
![](local/cache-vignettes/L810xH540/195487374_3520240134743986_2847668450328005918_n-301a4.jpg?1734804325)
![](local/cache-vignettes/L1000xH824/fb_img_1734802936662-bd37c.jpg?1734804325)
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!