00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Safi Madiba yavuze ko ubwamamare, amafaranga no kudahuza inzozi ari byo byasenye Urban Boys

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 November 2024 saa 06:17
Yasuwe :

Safi Madiba yemeje ko ubwamamare bwabatunguye, amafaranga no kudahuza inzozi, ari byo byagize uruhare mu isenyuka ry’itsinda rya Urban Boys ryamamaye mu muziki w’u Rwanda.

Ibi Safi Madiba yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na Bombastic studio isanzwe imenyerewe mu gukorera abahanzi amashusho y’indirimbo ndetse no kubafotora mu gihe bitabiriye ibitaramo bibera i Burayi.

Ubwo yari abajijwe mu by’ukuri icyabaye kugira ngo itsinda rya Urban Boys ryakunzwe n’abatari bake risenyuke, Safi Madiba yavuze ko we asanga ari impamvu eshatu ari zo ubwamamare, amafaranga no kudahuza inzozi.

Ati “Urban Boys nyifata nk’umubyeyi mu muziki wanjye, twahuye turi bato dukora ibintu abantu baranabikunda, ariko hari igihe kigera buri wese agatangira gukurikira inzozi ze. Rero dutangira ntabwo twari tuzi ko bizacamo, gusa byaje gucamo birakunda cyane.”

Safi Madiba ahamya ko uko bakuraga bakanabona amafaranga ndetse bakaba n’ibyamamare, buri wese yatangiye gukurikira inzozi yari yarakuranye bityo kutazihuza bituma baza gutandukana.

Ati “Kutumvikana byari uko hari urwego ugeraho kuko wateye imbere, watunze amafaranga n’ubwo bwamamare wabubonye, noneho n’imyaka iba yaje wakuze, […] inzozi zacu zatangiye gutandukana rero kuko twari bakuru twaraganiriye mbona ko bitari bukunde.”

Safi Madiba wari watangiye gutekereza ku bucuruzi, ahamya ko amafaranga bakoreraga uko buri wese yayakoreshaga aribyo byateraga ibibazo mu itsinda.

Uyu muhanzi ahamya ko amafaranga bakoreraga buri wese yayashoraga mu buryo butandukanye bityo ikivuyemo kikaba itandukaniro hagati yabo ndetse kikanatera umwuka mubi hagati yabo.

Ati “Amafaranga mwinjije buri wese agira icyo ayakoresha, aho niho mutangira gutandukana. Niba tugiye kuririmba bakaduha miliyoni 30Frw tukagabana, buri wese aye ayakoresha icyo ashaka bitewe n’inzozi yakuranye, ikivuyemo hari igihe kibateranya. Ni icyo twapfuye rwose abantu bapfa indoto barotaga cyera kuko iyo amafaranga abonetse buri umwe amenya icyo ayakoresha.”

Safi Madiba avuga ko mu by’ukuri nta kibazo na kimwe yigeze agirana na Humble Jizzo cyangwa na Nizzo Kaboss nkuko byakunze kuvugwa ko bahoraga barwana, ahubwo ahamya ko icyabaye ari izo mpamvu eshatu nkuko twazigarutseho haruguru.

Nyuma yo kubona ko badahuje indoto, Safi Madiba yavuze ko yahisemo gukomeza umuziki ndetse kugeza uyu munsi akaba ariwo akora.

Safi Madiba yari amaze iminsi mu Bufaransa aho yanakoreye amashusho y'indirimbo 'Siwezi'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .