Safi Madiba amaze imyaka ine atangiye urugendo rwo gukora umuziki ari wenyine nyuma yo kuva mu itsinda rya Urban Boys.
Indirimbo ya mbere iri kuri iyi album yasohoye ni iyitwa ‘Fame’ ikaba ariyo yitiriye album ye ya kabiri yitegura kumurika mu minsi iri imbere nk’uko yabyemereye IGIHE.
Ati “Mu minsi ishize navuga ko nasohoye album yanjye ya mbere nyishyira ku mbuga zose zicuruza umuziki, gusa burya nasohoraga ziriya nitegura gutangira gusohora izigize iya Kabiri kuko nari maze igihe nyikoraho.”
Ni album Safi Madiba avuga ko yamaze gukoraho igisigaye kikaba ari ukuyisohora ahereye ku ndirimbo ziyigize.
Ati “Iya mbere ni Fame nanayitiriye, gusa n’izindi ziri mu nzira ziraza vuba cyane kuko ubu nta gahunda yo guhagarara mfite.”
Iyi ndirimbo nshya ya Safi Madiba mu buryo bw’amajwi yakozwe na Madebeats mu gihe amashusho yayo yafashwe anatunganywa na Falcon.
Ni amashusho y’indirimbo yafatiwe muri Canada aho uyu muhanzi asigaye atuye kuva mu 2020.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!