Safi Madiba wimuriye ibikorwa bye by’umuziki muri Canada aho asigaye atuye, yatangaje ko indirimbo ye ‘Muhe’ ari impano ahaye abakunzi be muri iki gihe cy’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, ikaba iya 12 kuri Album ye ya mbere ‘Back to life’ amaze imyaka itatu akoraho.
Ni imwe mu ndirimbo uyu muhanzi yakoreye muri ‘Nukuri Music’, sosiyete itunganya umuziki inafasha abahanzi uyu muhanzi aherutse gufungura.
Album ‘Back to life’ izaba iriho izindi ndirimbo nka ‘Got it’, ‘Kimwe kimwe’, ‘Good Morning’, ‘Nisamehe’ yakoranye na Riderman ‘Fine’ yakoranye na RayVanny, ‘Ina Million’ yahuriyemo na Harmonize, ‘Igifungo’, n’izindi.
Muri uwo mwaka uyu muhanzi yari yabwiye IGIHE ko ateganya gukora album izaba igizwe n’indirimbo ziganjemo izivuga ku bibazo yaciyemo, uko abayeho n’ahazaza he n’ibindi abantu bamwibazaho.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!