Safi Madiba yasohoye amashusho y’indirimbo yakoreshejemo umugore we

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 22 Nzeri 2018 saa 08:39
Yasuwe :
0 0

Niyibikora Safi ‘Madiba’ kuri uyu wa Gatanu yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ‘Igifungo’ ikubiyemo inkuru mpamo y’urukundo rwe n’umugore we Niyonizera Judith, ari na we yakoresheje muri ayo mashusho.

Safi Madiba washyingiranywe n’umugore we, Niyonizera Judith mu Ukwakira 2017, byari ibyishimo kuri uru rugo rushya, inshuti n’imiryango yabo ariko ku rundi ruhande hari abatarabyishimiye.

Uyu muhanzi uherutse gutandukana na bagenzi akava mu itsinda rya Urban Boys, akajya gukora umuziki wenyine, yabwiye IGIHE ko indirimbo ye nshya ishingiye ku nkuru mpamo y’urukundo rwe n’umugore we, ndetse yanahisemo kumukoresha mu mashusho yayo kuko asanzwe ari umunyamideli.

Yagize ati “Ubusanzwe indirimbo zose nkora ngira igitekerezo (Inspiration), ariko kuri iyi nshuro navuga ko igitekerezo nagikuye ku mufasha wanjye.”

Safi Madiba avuga ko impamvu yakoresheje umugore we mu mashusho y’indirimbo ari uko ari umukobwa mwiza kandi nawe asanzwe akora ibijyanye no kumurika imideli.

Yagize ati “Ni umukobwa mwiza nawe kandi ni ni umunyamideli.”

Indirimbo ‘Igifungo ni iya karindwi mu zigize alubumu ye ya mbere izaba igizwe n’indirimbo ziri hagati ya 15 na 20, ikazarangira mu mpera za 2019, ari nabwo hazaba igitaramo cyo kuyimurika ku mugaragaro.

Safi Madiba umaze umwaka akora muzika ku giti cye avuga ko yishimira uburyo abanyarwanda bakomeje kumwereka urukundo binyuze mu gukunda ibihangano bye no kumugira inama aho atakoze neza.

Reba amashusho y’indirimbo ’Igifungo’:

Safi Madiba yasohoye amashusho y'indirimbo yakoreshejemo umugore we
Indirimbo 'Igifungo' ishingiye ku nkuru mpamo y'urukundo rwa Safi na Judith
Safi Madiba mu munyenga w'urukundo n'umugore we Niyonizera Judith

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza