Ibi Safi Madiba yabigarutseho mu gihe ari mu myiteguro yo gukorera igitaramo mu Mujyi wa Edmonton ku wa 10 Kamena 2022.
Uyu muhanzi yabwiye IGIHE ko nyuma ya Edmonton azakurikizaho icya Vancouver mbere y’ibindi bibiri ateganya gukora muri Canada, akabona gutangira ibizenguruka Amerika.
Ati “Kugeza ubu hamaze kwemezwa bibiri ariko ndi gutegura ibitaramo birenze bibiri muri Canada, nkabona kwerekeza muri Amerika mbere y’uko nza i Kigali.”
Safi Madiba yahishuye ko akumbuye abafana be, ati “Ntakubeshye njye nkumbuye abafana banjye kandi ndabizi nabo barankumbuye si ukubeshya.”
Uyu muhanzi kandi yavuze ko intego nyamukuru izamucyura ari ugutaramira abakunzi be, ati “Sinavuga ngo nzaza ryari, gusa igihe cyose nabona impamvu ituma nza, by’umwihariko gutaramira abakunzi banjye, nta kabuza nahita nza kuko ndabakumbuye.”
Ibi Safi Madiba yabikomojeho ubwo yavugaga ku ndirimbo ye nshya ‘I can’t lie to you’ igaragaramo umukobwa witwa Chau Le, Umunyamideri ufite izina mu gukora Make Up.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!