Safi Madiba yerekanye bwa mbere umuhungu we w’imyaka itanu

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 Ugushyingo 2020 saa 10:09
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya mbere, Safi Madiba abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yerekanye umuhungu we yari amaze imyaka itanu yaragize ibanga.

Umuhanzi Niyibikora Safi Madiba ubarizwa muri Canada ari naho asigaye akorera umuziki, bwa mbere yatangaje ko afite umwana w’umuhungu w’imyaka itanu.

Mu kiganiro na IGIHE, Safi Madiba yagize ati ”Ni umuhungu wanjye, yitwa Niyibikora Jaden Lion, mu kanya ndongeraho Madiba. Yujuje imyaka itanu y’amavuko.”

Abajijwe ibijyanye no kuba ari ubwa mbere amwemeye, yagize ati ”Njye nsanzwe mwemera, ahubwo ni uko hari ibintu tutajya dushyira mu itangazamakuru.”

Uyu muhanzi yirinze kugira byinshi avuga kuri uyu muhungu we ndetse na nyina, ahamya ko ari amakuru y’umuryango adakwiye kujya mu itangazamakuru.

Amwifuriza isabukuru nziza, Safi Madiba yagize ati ”Ku munsi nk’uyu umunyabigwi, intare, icyamamare gito, Madiba muto yaravutse, isabukuru nziza muhungu wanjye, papa wawe aragukunda.”

Muri batatu bizwi ko bakundanye n’uyu muhanzi (Butera Knowless, Umutesi Parfine na Judithe Niyonizera) nta n’umwe babyaranye, kugeza ubu nyina w’umwana ntabwo aramenyekana.

Ku rukuta rwa Instagram rw’uyu mwana rukoreshwa na nyina, naho nta makuru ariho agaragaza uyu mubyeyi wabyaranye na Safi Madiba.

Reba hano indirimbo ’Sound’ Safi Madiba aherutse gusohora

Umuhungu wa Safi Madiba yujuje imyaka itanu
Niyibikora Jaden Lion umuhungu wa Safi Madiba ngo araza no guhabwa akazina ka Madiba
Safi Madiba yerekanye umuhungu we w'imyaka itanu y'amavuko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .