Uyu muhanzi ukubutse mu gitaramo yakoreye muri Leta ya Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yataramiye ku wa 31 Kanama 2024.
Nyuma yo gutaramira muri Leta ya Washington, Safi Madiba ategerejwe mu gitaramo kizabera i Lyon mu Bufaransa ku wa 9 Ugushyingo 2024.
Mu kiganiro na IGIHE, Safi Madiba yavuze ko yifuzaga gutaha mu Rwanda mu mpera z’umwaka ushize ariko ahura n’impamvu zatumye bitamukundira ahubwo ahitamo kubishyira muri iki gihe.
Ati “Ngiye gutaramira mu Bufaransa i Lyon, nimvayo nzasubira muri Amerika aho mfite ibindi bitaramo bibiri birimo ikizabera Arizona na Michigan, nimvayo ndateganya guhita nitabira igitaramo nzakorera mu Rwanda.”
Nubwo aterura ukwezi cyangwa itariki ateganya gutaramira mu Rwanda, Safi Madiba yemeje ko ku bwe asanga hasigaye igihe gito ndetse ageze kure mu biganiro n’abagomba kumutegurira igitaramo.
Safi Madiba ari gukora ibi bitaramo anamurika Album ye aherutse gusohora iriho indirimbo na ‘Got it’ yakoranye na Meddy, ’Kimwe kimwe’, ’Good Morning’, ’Nisamehe’ yakoranye na Riderman, ’Sound’, ’Remember me’, ’I won’t lie to you’, ’I love you’, ’Kontwari’, ’Hold me’, n’izindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!