00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Safi Madiba akomeje kugirira ibihe byiza mu Bufaransa, mbere yo kwerekeza i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 November 2024 saa 07:01
Yasuwe :

Safi Madiba ukubutse mu gitaramo i Lyon mu Bufaransa, akomeje kugirira ibihe byiza i Paris, aho yatembereye mbere yo gusubira muri Canada mu rugendo ateganya ko ruzanagera i Kigali.

Uyu muhanzi yageze mu Mujyi wa Lyon tariki 7 Ugushyingo 2024, mu gihe igitaramo cye cyari giteganyijwe ku wa 9 Ugushyingo 2024.

Nyuma yo kurangiza iki gitaramo, Safi Madiba yatangiye gutembera umujyi wa Paris mbere yo gusubira muri Canada aho asanzwe atuye, ni mu gihe ku rundi ruhande akomeje imyiteguro yo gutaha mu Rwanda.

Ibi bitaramo bya Safi Madiba byatangiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bitaramo yakoreye muri Leta ya Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yataramiye ku wa 31 Kanama 2024 ndetse no muri Leta ya Arizona aho yataramiye ku wa 4 Ukwakira 2024.

Mu minsi ishize Safi Madiba yavuze ko nubwo muri iyi minsi ahugiye mu bitaramo bitandukanye bitazamubuza kujya anyuzamo agaha abakunzi be ibihangano bishya.

Ati “Mfite indirimbo nyinshi ntarasohora, nibyo koko navuga ko mpugiye mu bitaramo bizenguruka ahantu hatandukanye ariko uko nzajya nshobozwa n’umwanya nzajya mbona nzagerageza kubaha ibihangano bishya.”

Ubwo Safi Madiba yari ageze i Lyon yitabiriye igitaramo yahakoreye
Igitaramo cya Safi Madiba i Lyon cyitabiriwe n'amagana y'Abanyarwanda bahatuye
Safi Madiba akomeje kurira ubuzima mu Mujyi wa Paris
Byitezwe ko Safi Madiba agomba gutaha i Kigali mu minsi ya vuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .