Mutabazi ni umwe mu batangiranye umwaka wa 2023 akanyamuneza kuko yawutangiranye n’umukunzi we bamaze igihe bakundana.
Kevin Musemakweli umusore w’Umunyarwanda usanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni we wigaruriye umutima w’uyu mukobwa.
Mutabazi wahataniraga ikamba rya Miss Rwanda ahagarariye Umujyi wa Kigali, yinjiye mu irushanwa afite umushinga wo gukangurira urubyiruko kwihugura mu bijyanye n’ubutabazi bw’ibanze. Yifuzaga ubufatanye na ‘Croix Rouge’.
Uyu ni wo mushinga wamuherekeje umugeza ku munsi wa nyuma w’irushanwa icyakora ntiyabasha kugira ikamba yegukana nubwo yageze muri batanu ba mbere.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!