Ryoherwa no kwihera ijisho imyambaro mishya Moshions iheruka gushyira hanze (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 25 Kanama 2020 saa 06:13
Yasuwe :
0 0

Inzu ihanga imideli ya Moshions, yatangijwe na Turahirwa Moses yashyize hanze ibyiciro bibiri bishya by’imyambaro mishya yahanze.

Iyi myambaro yagiye hanze mu mpera za Nyakanga no muri Kanama 2020. Icyiciro cya mbere kigizwe n’imyambaro yise ‘Intwari Cardigan’ naho icya kabiri kirimo imyambaro yise ‘Ishuri Collection’.

Mu mafoto yafashwe yo kuyimurikira abanyarwanda, uyu muhanzi w’imideli yifashishije abanyamideli batandukanye barimo abazwi mu Rwanda nka Kalisa Winnie na Neza Rachel, Bill Ruzima, Isheja Morella, Linda Umuhoza, Umutoni Ornella, Dj Toyxxk n’abandi benshi.

Turahirwa yabwiye IGIHE ko guhanga iyi myambaro byaturutse ku bintu yagiye abona akiri umwana.

Ati “Mu guhanga imideli kwanjye nkurikiza ibitekerezo byanjye cyane cyane, iyo ntekereje ikintu ngishyira ku rupapuro, nyuma nkagihanga. Uburyo bwo guhanga iyi myambaro yanjye mishya byaturutse ku buzima bwanjye nakuriyemo. Abantu nagiye mpura nabo mu buzima bwanjye bwa buri munsi. Birenze kwishimira igihugu cyanjye.”

Moses Turahirwa ashinga Moshions yatangiranye n’umudozi umwe, ariko mu 2018 yari ageze kuri 13 bahoraho, barimo umunani bashinzwe kudoda n’abandi bashinzwe gushaka amasoko no kumenyekanisha ibikorwa banyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Imyambaro ya Moshions muri iyi minsi iri mu yatoranyirijwe kugurishirizwa ku rubuga rwa Beyoncé.

Mu gihe gishize, Moses Turahirwa aherutse kugaragara mu bantu baturutse mu bice bitandukanye by’isi, bifashishijwe n’ikipe ya Paris St Germain mu kwamamaza umwenda wayo mushya wakozwe na Jordan.

Mu 2019 Moshions yahembwe nk’ikigo cyateje imbere ibikorerwa mu Rwanda, mu bihembo bizwi nka RDB Business Excellence Awards, bishimira abashoramari babaye indashyikirwa mu mwaka.

Bill Ruzima na Ornella mu mwambaro wa Ishuri Collection Moshions aheruka gushyira hanze
Brian Nkuruh mu mwambaro mushya wa Moshions uri mu yo aheruka gushyira hanze yise Ishuri Collection
Calvin Karangwa na Marvin Karangwa mu mwambaro wa Moshions wa Ishuri Collection
Charlene Umutoni mu Ishuri Collection umwambaro Moshions iheruka gushyira hanze
Demilson yiyerekana mu mwambaro wa Moshions mushya Ishuri Collection
Dj Toyxxk mu mushanana uri mu mujyo wa Ishuri Collection imyambaro Moshions aheruka gushyira hanze
Erica Mutoni mu Ishuri Collection imyambaro Moshions aheruka gushyira hanze
Imyambaro ya Moshions imaze kubaka izina mu Rwanda no hanze yarwo
Isheja Morella uri mu banyamideli bakiri bato muri umwe mu myambaro ya Moshions yagiye hanze iri mu Ishuri Collection
Iyi myambaro ya Moshions yayishyize hanze muri uku Kwezi kwa Kanama 2020
Kalisa Winnie na Neza Rachel mu mwambaro wa Intwari Cardigan uherutse gushyirwa hanze na Moshions
Kirezi Kentha umwe mu banyamideli bifashishijwe mu kumurikira abanyarwanda umwambaro wa Ishuri Collection Moshions aheruka gushyira hanze
Lindah Umuhoza mu mwambaro mushya wa Moshions
Lionel Thirty atambuka umwe mu myambaro mishya Moshions aheruka gushyira hanze
Maria Vel zquez muri umwe mu myambaro igize Ishuri Collection
Moshions avuga ko iyi myambaro yayihanze biturutse ku buzima yakuriyemo
Moshions mu myambaro yashyize hanze harimo n'amakabutura yakwifashishwa muri ibi bihe by'izuba
Octave Pitie mu mwambaro wa Moshions yise Intwari Cardigan
Octave Pitie mu mwambaro uri mu yo Moshions yashyize hanze yise Ishuri Collection
Octave Pitie na Shema christian Kanja uri iburyo mu mwambaro wa Intwari Cardigan uri mu yo Moshions aheruka gushyira hanze
Phionah Uwase mu mwambaro wa Ishuri Collection wa Moshions
Uhereye ibumoso Octave Pitie, Neza Rachel, Shema Christina Kanja na Kalisa Winnie muri uyu mwambaro wa Moshions mushya
Umunyamideli Christine Munezero mu mwambaro mushya wa Moshions yise Ishuri Collection
Umutoni Ornella mu mwambaro mushya wa Moshions yise Ishuri Collection

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .