Mu bahanzi basohoye indirimbo nshya barimo, Davis D, Israel Mbonyi, Social Mula, Monia Fleur , n’abandi benshi bakoze iyo bwabaga ngo bashimishije abakunzi babo mu muziki.
Nk’uko bisanzwe buri mpera z’icyumweru IGIHE ikora urutonde rugizwe n’indirimbo nshya z’abahanzi nyarwanda zafasha buri wese kunogerwa n’impera z’icyumweru.
‘Arampagije’ - Nel Ngabo
Umuhanzi Rwangabo Byusa Nelson [Nel Ngabo] muri iki cyumweru yamurikiye abakunzi b’umuziki we indirimbo yafatiye amashusho yayo muri Canada.
Iyi ndirimbo amajwi yayo yakozwe na Ishimwe Clement afatanyije na Bulamu Vybz, mu gihe amashusho yayo yakozwe na Pacifique Munezero asozwa na Gad.
‘Hafi’ – Bulldogg
Umuraperi Ndayishimiye Bertrand wubatse izina mu muziki nka Bulldogg nyuma y’amezi umunani amuritse indirimbo yise ‘Let’s go’ muri iki cyumweru yagarukanye iyo yise ‘Hafi’.
Amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Kina Beats asozwa na Trackslayer mu gihe amashusho yayo yakozwe Taher visual afatanyije na Doudou Creative.
‘You won’t let go’ - Israel Mbonyi
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Isreal Mbonyi uru kubarizwa muri Australia kuva tariki 8 Mutarama 2023, nyuma yo kugera i Sydney yahise aha abakunzi be indirimbo yise “You won’t let go”.
Ni indirimbo igiye hanze ije ikurikira izo amaze iminsi ashyira hanze zigakundwa bikomeye nka ‘Yaratwimanye’, ‘Ndakubabariye’ n’izindi zinyuranye.
‘Truth or Dare’ - Davis D
Umuhanzi Davis D uherutse gutangaza ko agiye gushyira ahanze agakingirizo ka mwitiriwe, muri iki cyumweru yahaye abakunze be amashusho y’indirimbo yise ‘Truth or Dare’.
Iyi ndirimbo igaruka ku musore wanyuzwe n’urukundo ahabwa n’umukunzi we, amajwi yayo yatangiwe na Bagenzi Bernard ari nawe wakoze amashusho yayo , mu gihe Producer Li John ari we wasoje amajwi yayo.
‘Mon Bebe’ - Monia Fleur
Umuhanzikazi Shurweryimana Uwase Monia ukoresha amazina ya Monia Fleur mu muziki, yamurikiye abakunzi b’umuziki indirimbo nshya yise ‘‘Mon Bebe’’ aririmbamo avuga ko nyuma y’urukundo rwa nyarwo abakundanye baba bakwiriye kubana akaramata.
Monia Fleur yari aherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise ’Pharaoah’.
Kuri ubu uyu muhanzikazi ari gukorana bya hafi na David Pro usigaye ukoresha amazina ya Davy On The Beat akaba ari nawe umutunganyiriza amajwi y’indirimbo mu gihe amashusho y’indirimbo ze akunze gukorwa n’uwitwa David Fernandez. Audio by Santana
‘Karoti’ - Social Mula
Umuhanzi Mugwaneza Lambert [Social Mula] umaze iminsi ataramira i Burayi muri iki cyumweru yamurikiye abakunzi b’umuziki nyarwanda iyo yise indirimbo yise ‘Karoti’.
Iyi ndirimbo yakozwe na Li John igaruka ku nkuru y’umusore wiyemeza gukora igishoboka cyose kugira ngo yegukane umukobwa bahuye.
‘Exchange Remix’ - Bwiza ft Xaven
Muri iki cyumweru umuhanzikazi Bwiza ubarizwa muri Kikac Music yahuje imbaraga na Xaven wo muri Zambia basubiramo indirimbo ya Bwiza imaze amezi atatu isohotse.
Amajwi y’iyi ndirimbo yatangiwe na Real Beats asozwa na Producer Bob utarakoze ku ya mbere, amashusho yayo yakozwe na 2 Saints.
‘Criminal’ - Bobly Equalizer
Umuhanzi Muhire Landry Bon Fils ukoresha amazina ya Bobly Equalizer mu muziki muri iki cyumweru yasohoye indirimbo ye ya kabiri yise Criminal.
Uyu musore uvukana n’umuraperi Riderman, yaherukaga gusohora indirimbo yitwa ‘Ikibindi’ mu mezi ane ashize.
Ni ndirimbo anyuza ku rubuga rwa YouTube rwa mukuru we mu rwego rwo kugira ngo ibihangano bye bigere kuri benshi.
Iyi ndirimbo yakorewe mu studio y’Ibisumizi amajwi yayo yakozwe na Evydecks mu gihe amashusho yayo yatunganyijwe na ArnaudB8
‘Kigaloise’ - Bizzow Bane
Bizzow Bane umenyerewe ku rubuga rwa Tik Tok muri iki cyumweru yamurikiye abakunzi b’umuziki indirimbo yise ‘Kigaloise’ nyuma y’amezi atatu akoze iyo yise ‘Daisies’.
Iyi ndirimbo amajwi yayo yakozwe na Kenny Vibes afatanyije na Cisco Beats, amashusho yayo yakozwe na Imbogo Alain.
‘Warakoze’ - Moses Iyamuremye
Umuhanzi Iyamuremye Moses muri iki cyumweru yamurikiye abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana indirimbo ashimira Imana yahinduye ubuzima bwe akaba icyaremwe gishya.
‘Dore Isake’ - Stanza Mata
Nyuma y’ukwezi kumwe umuhanzi Stanza Mata amurikiye abakunzi b’umuziki indirimbo yise ‘Polite’, muri iki cyumweru yagarukanye iyo yise ‘Dore Isake’.
Iyi ndirimbo yanditswe na Stanza yumvikanamo ijwi rya Chartine Mfurikeye, yatunganyijwe na Focus Beat isozwa na Bob Pro mu gihe amashusho yayo yakozwe na Nyamurasa.
‘Ndagushimira’ - Holy Entrance Ministries
Muri iki cyumweru abaririmbyi bagize korali Holy Entrance Ministries bamurikiye abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana iyo bise ‘Ndagushimira’.
Iyi ndirimbo yuzuye amashiwe y’aba baririmbyi bashima Imana bakesha byose , amajwi yayo yakoze na Producer Nicolas, mu gihe amashusho yayo yatunganyijwe na Hertie BH na Hemaker Jools.
‘Uburambe’ – Audace
Nyuma y’amezi ane umuhanzi Audace amurikiye abakunzi be indirimbo yise ‘Pretender’, muri iki cyumweru yagarukanye iyo yise ‘Uburambe’.
Amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Producer Ayoo Rash mu gihe amashusho yayo yakozwe na Oxta Pac.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!