Ryan Kaji w’imyaka icyenda ayoboye urutonde rw’abinjije akayabo kuri Youtube

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 Ukuboza 2020 saa 03:13
Yasuwe :
0 0

Muri uyu mwaka abakoresha urubuga rwa Youtube babifashijwemo n’icyorezo cya Covid-19 maze binjiza agatubutse karahava kuko abantu bari mu ngo bafite umwanya wo kwirirwa kuri internet kurusha mu yindi minsi.

Uyu mwaka, umwana w’imyaka icyenda Ryan Kaji niwe wasaruye amafaranga menshi kuri Youtube kuko yinjije miliyoni 29,5 $, amafaranga yiyongereyeho miliyoni 3,5 $ ugereranyije n’ayo yinjije umwaka ushize.

Uyu mwana yatangiye kumenyekana mu 2015, nibwo bwa mbere amashusho amugaragaza yashyizwe kuri Youtube, aho aba areba imikorere y’ibikinisho bitandukanye by’abana.

Afite abantu miliyoni 41,7 bakurikira mu buryo buhoraho ibyo ashyira kuri Youtube (subscribers) ndetse kuri shene ye amashusho ariho amaze kurebwa inshuri miliyari 12,2.

Afiteho nk’amashusho afite umutwe ugira uti “Huge Eggs Surprise Toys Challenge” amaze kurebwa inshuro miliyari ebyiri bituma aza mu mashusho 60 amaze kurebwa inshuro nyinshi kuri Youtube.

Uteranyije abantu 10 binjije amafaranga menshi kuri Youtube uyu mwaka, bose basaruye miliyoni 211 z’amadolari. Ni imibare yatangajwe na Forbes Magazine igaragaza abantu binjije amafaranga menshi hagati ya Kamena 2019 na Kamena 2020.

10. Jeffree Star yinjije miliyoni 15 z’Amadorali ya Amerika

9. David Dobrik yinjije miliyoni 15,5 z’Amadorali ya Amerika

8.Blippi yinjije miliyoni 17 z’Amadorali ya Amerika

7.Nastya yinjije miliyoni 18,5 z’Amadorali ya Amerika

6.Preston Arsement yinjije miliyoni 19 z’Amadorali ya Amerika

5.Markiplier yinjije miliyoni 19,5 z’Amadorali ya Amerika

4.Rhett na Link binjije miliyoni 20 z’Amadorali ya Amerika

3.Dude Perfect binjije miliyoni 23 z’Amadorali ya Amerika

2.Mr. Beast yinjije 24 z’Amadorali ya Amerika

1.Ryan Kaji yinjije miliyoni 29,5 z’Amadorali ya Amerika


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .