Iyi ntambara y’amagambo yari imaze igihe isa n’iyahosheje, yongeye kubyuka mu minsi ishize ubwo Yago yongeraga kwihaniza DJ Brianne amwibutsa kutazongera kumuvugaho na rimwe yabirengaho akazamwandagaza cyane ko afite amashusho ye ari mu bikorwa by’urukozasoni.
Mu kiganiro yakoze Live kuri Instagram Yago ari kumwe na TheCat, Yago yari aherutse guteguza abamukurikira ko mu gihe DJ Brianne yakongera kumuvugaho azahita ashyira hanze amashusho ye ari mu bikorwa by’urukozasoni n’umugore w’abandi.
Ati “Mfite amashusho ye ane ari gusenya ingo z’abantu.”
Yago yavuze ko nubwo DJ Brianne yamusabye imbabazi ariko amuhaye gasopo ya nyuma, ati“Nagiye kubona mbona ari kwisabisha imbabazi, ndavuga ngo ndaziguha ariko niwongera gukoma rutenderi gato, Kigali ntuzongera kuyinyuramo […] murebye ibyo aba akorera abana b’abakobwa, uwo Brianne ni gasopo ya nyuma muhaye.”
Kwihangana kwanze, mu ijoro ryo ku wa 11 Gicurasi 2025, DJ Brianne agirana ikiganiro n’abamukurikira ku rubuga rwa Instagram agenera ubutumwa bukomeye Yago.
Uyu mukobwa wumvikanaga nk’ufite umujinya mwinshi, yasabye Yago Pon Dat gushyira hanze amashusho avuga ko afite akayashyira hanze niba koko ayafite.
Ati “Fata ayo mashusho ntabwo nkwinginga, ntabwo ngutinya, singusaba imbabazi […] yashyire hanze nk’uko wabivuze.”
DJ Brianne yavuze ko yababajwe bikomeye no kuba yarasabye Yago imbabazi abikuye ku mutima undi ntabihe agaciro ahubwo we akabifata nk’aho ari ubwoba bwabimukoresheje.
Hashize igihe humvikana umwuka mubi hagati ya Yago n’abakoresha imbuga nkoranyambaga banyuranye, icyakora mu minsi ishize yari yayishyizeho akadomo nyuma yo kubabarira abo yita ko bamukoshereje yaba abamusabye imbabazi n’abatari bazimusabye.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!