00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwaramba Grace wakoreraga Michael Jackson yababajwe n’urupfu rwa Lisa Marie Presley

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 Mutarama 2023 saa 05:46
Yasuwe :

Umunyarwandakazi Rwaramba Grace wakoreraga Michael Jackson, yababajwe n’urupfu rwa Lisa Marie Presley wabaye umugore wa shebuja nubwo igihe babanaga we yari atarahabwa imirimo mu rugo rw’uyu muhanzi.

Umuhanzikazi Lisa Marie Presley wahoze ari umugore wa Michael Jackson yapfuye ku myaka 54, azize indwara y’umutima yamufashe mu rukerera rwo ku wa 12 Mutarama 2023.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Rwaramba Grace yagize ati “Iruhuko ridashira nshuti Lisa.”

Ni ubutumwa bwo kwifuriza iruhuko ridashira uyu wahoze ari umugore wa Michael Jackson kuva mu 1994 kugeza mu 1996 umwaka umwe mbere y’uko uyu munyarwandakazi yinjira mu rugo rw’uyu muhanzi wabaye ikimenyabose ku Isi.

Rwaramba ni Umunyarwandakazi w’imyaka hafi 54, uyu akaba yakoranye igihe kinini na Michael Jackson ari umunyamabanga we nyuma aza kuba umurezi w’abana be batatu; Michael Joseph Jackson, Jr. Paris Michael Katherine Jackson na Prince Michael Jackson II [Blanket Jackson].

Rwaramba Grace yakoranye na Michael Jackson igihe kigera ku myaka 17 aho imyaka itanu yayimaze ari umunyamabanga w’uyu muhanzi, indi 12 akayimara ari umurezi w’abana be batatu.

Ubwo yakoraga nk’urera abana ba Michael Jackson yigeze kwirukanwa ku mirimo ye mu Ukuboza 2008 ariko muri Mata 2009 arongera agarurwa kumukorera gusa muri Kamena uwo mwaka uyu muhanzi wabaye icyamamare ntabwo ubuzima bwamuhiriye kuko yahise yitaba Imana.

Rwaramba yavukiye muri Uganda ahitwa Ishaka mu Karere ka Bushenyi mu Burengerazuba bw’iki gihugu ariko ababyeyi be bafite inkomoko mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba bw’u Rwanda.

Uyu mugore yakundwaga byimazeyo n’abana ba Michael Jackson ku buryo byageze aho bamwiyumvamo bakajya bamwita ‘Mama’ ndetse ubwo yirukanwaga bashyize se ku nkeke kugeza amugaruye.

Rwaramba yamenyanye na Michael Jackson binyuze muri Deepak Chopra, Umuhinde wari inshuti magara ya Michael Jackson na Rwaramba akaba yari inshuti y’akadasohoka y’umuryango w’uyu mugabo.

Umukobwa wa Deepak Chopra witwa Mallika Chopra yigeze kwandika kuri internet ati "Rwaramba arenze kuba inshuti yanjye magara, mufata nka mukuru wanjye ndetse afata ababyeyi banjye nk’abe."

Rwaramba avuga ko azi ubuzima bwa Michael Jackson bihagije ndetse by’umwihariko akaba yarabanye na we kugeza ku ndunduro y’ubuzima bw’uyu mugabo.

Ati “Mu myaka 12, guhera 1997 kugeza mu 2009 nari umwe mu bagize umuryango wa Michael Jackson. Namaranye igihe kinini na we mu myaka 12 ya nyuma y’ubuzima bwe kurusha undi wese uretse abana be.”

Ku wa 25 Kamena 2009 nibwo Michael Jackson wafatwaga nk’umwami w’injyana ya Pop yashizemo umwuka nyuma y’imyaka 50 yari amaze ku isi.

Lisa Marie Presley wabaye umugore wa Michael Jackson yitabye Imana
Rwaramba Grace ni umwe mu bantu babaga hafi ya Michael Jackson
Uretse kumufasha kurera abana, Rwaramba yanabaye umujyanama wa Michael Jackson
Rwaramba yamaranye imyaka irenga 17 na Michael Jackson
Rwaramba yari umwizerwa kwa Michael Jackson
No mu iduka Rwaramba yabaga yaherekeje shebuja
Byaragoranaga kubona aho Michael Jackson yabaga yagiye atari kumwe na Rwaramba
Rwaramba yakundwaga bikomeye n'abana ba Michael Jackson

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .