RRA yaburiye abategura ibitaramo bagatumira abahanzi bo mu mahanga ntibabasorere

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 Ugushyingo 2019 saa 11:44
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kiraburira abategura ibitaramo bagatumira abahanzi bo hanze y’u Rwanda ntibabatangire imisoro.

Muri iki gihe abahanzi ni bamwe mu basabwa gusora neza, hamaze igihe hakorwa inama zitandukanye hagati y’abahanzi, abafite aho bahurira n’ubuhanzi n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro.

Ibi biganiro akenshi biba bigamije gukangurira abahanzi gusora ndetse no gusobanukirwa ibijyanye n’umusoro basabwa.

Iki kigo gihamya ko benshi mu bahanzi bo mu Rwanda bamaze gusobanukirwa ikijyanye n’imisoro bagomba gutanga, kigaragaza ko ahasigaye gushyira imbaraga ari mu bategura ibitaramo bitumirwamo abahanzi mpuzamahanga.

Umwe mu bashoramari batumira abahanzi mu Rwanda yahamirije IGIHE ko nta musoro ku mushahara bajya batangira abahanzi.

Yagize ati "Ayo mabwiriza ntayahari kugeza ubu, ntabwo tubasorera."

Abajijwe niba nta mpungenge bafite z’uko bazisanga baguye mu bihano byo kudasorera amafaranga bahemba abahanzi b’Abanyamahanga batumirwa mu Rwanda, yasubije ko ntazo bafite kuko nta buryo bwo kwishyura uyu musoro buhari.

Asoza ikiganiro kigufi twagiranye yongeyeho ko igihe hazaba hari uburyo bwo gusora bazajya bishyura uyu musoro. Aha akaba yasobanuye ko kompanyi bakorera zishyura imisoro isanzwe itarimo iyo ku mafaranga yishyuwe.

Ingano y’umusoro ku mushahara w’umuhanzi w’umunyamahanga

Kayitana Innocent, umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro yabwiye IGIHE ko ubundi hari ubwoko bubiri bw’umusoro abahanzi bava hanze baba bagomba kwishyura cyangwa kwishyurirwa.

Yagize ati ”Basabwa kwishyura 18% umusoro ku nyongeragaciro kubera ko serivisi batanze no mu gihugu zihari, yishyurwa n’umuntu uvuye mu mahanga uje gukora umurimo usanzwe ukorwa n’Abanyarwanda. Hari kandi na 15% bakunze kwita umusoro ufatirwa ufitanye isano n’umusoro ku nyungu.”

Bivuze ko byose hamwe hagomba gusorwa 33% by’umushahara uwo muhanzi w’umunyamahanga aba yahawe.

Kayitana yakomeje avuga ko itegeko rigena ko aya mafaranga afatirwa n’ugiye kwishyura umuhanzi, akaba asabwa kubimusobanurira mu masezerano bagirana.

Iyo bitagenze gutyo uwatumiye umuhanzi ashobora kuba ariwe ucibwa aya mafaranga kuko aba atasoreye umushahara w’umuhanzi yatumiye.

Kayitana yavuze ko itegeko rigena itangwa ry’iyi misoro rihari n’ubwo abantu bakunze kuryirengagiza.

Yagize ati” Bararyirengagiza ariko itegeko rirahari. Bitinde cyangwa bitebuke ariko nyamara hari igihe bazahamagarwa babazwe umusoro batatanze mu gihe hatumirwaga abahanzi bava hanze.”

Aha niho yahereye asaba abategura ibitaramo batumira abahanzi bo hanze y’u Rwanda kwita ku kibazo cy’imisoro kugira ngo batazisanga mu mande y’igihe kirekire.

Ko itegeko rihari, kuki abo rireba bataryubahiriza?

Itegeko ni kimwe ariko no kuryubahiriza ni ikindi. Akenshi habaho inzego zinyuranye zifasha itegeko gushyirwa mu bikorwa, kutagira urwego rukurikirana umunsi ku wundi ibibera mu muziki w’u Rwanda ni kimwe mu bituma imisoro yakagiriye igihugu akamaro idatangwa yaba ku burangare cyangwa ku nyungu za bamwe.

Umuntu ugiye gutegura igitaramo mu Rwanda yakabaye afite urwego runaka asabamo uruhushya rukaba ari narwo rumubaza niba yujuje ibyo asabwa byose.

Bijyanye n’uko ahandi umuziki wateye imbere bigenda, Rwanda Art Council niyo yakabaye ibikora gusa bijyanye n’uko uru rwego rutahozeho ari rushya muri muzika, biracyagorana.

Birasaba ko uru rwego ruhabwa ububasha busesuye bwo gukurikirana abategura ibitaramo mu Rwanda bakajya babanza kurusaba uburenganzira nabo bagasuzuma niba hujujwe ibisabwa byose birimo no gufasha Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro kumenya ibijyanye n’umusoro.

Inama y’Igihugu y’Abahanzi ishobora gukemura iki kibazo

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Munezero Ferdinand umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abahanzi yavuze ko babizi neza ko inshingano zo gukurikirana imisoro mu bitaramo ari bo zireba.

Ati "Umuntu wese ugiye gutegura igitaramo ubundi yakabaye adusaba uburenganzira akatwereka ko yujuje ibisabwa harimo n’uwo musoro mwavuze, ariko siko bigenda kuko hari abakwepera mu zindi nzego zikabaha uburenganzira bwo kubitegura tukabimenya byatangiye cyangwa bigeze kure.”

Yavuze ko hakenewe ibiganiro hagati y’inzego zifite aho zihuriye n’umuzika hakagira abagenerwa inshingano ku buryo buri kintu gikorwa mu buryo bunyuze mu mucyo.

Mu Rwanda hakunze kuza gutaramira abahanzi benshi b’ibyamamare kandi banishyurwa akayabo. Kugeza ubu nta gitangaza kikirimo kumva umuhanzi wishyuwe miliyoni 50 cyangwa 100.

Icyakora harakibazwa uburyo aya mafaranga agenerwa abahanzi b’abanyamahanga agenda gutyo ntihagire n’igiceri cyinjira mu isanduku ya Leta nyamara abahanzi n’abandi bafite aho bahurira n’umuzika badasiba kuyisaba kububakira ibikorwa remezo.

Hamaze igihe hakorwa ibiganiro bikangurira abanyamuziki kwitabira gusora
Munezero Ferdinand umuyobozi w'inama y'igihugu y'Abahanzi (ubanza i bumoso) ahamya ko iki kibazo bagikemura burundu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .