Nk’uko iri tangazo ryashyizwe hanze ribigaragaza, Ishusho Arts Organisation bashyizeho ubuyobozi bushya bwa Rwanda International movie Awards muri gahunda y’imyaka itatu bihaye (2021-2024) yo kuzamura urwego rw’ibi bihembo.
Abahawe imirimo muri Rwanda International Movie Awards ni Jean Claude Mbera, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa rusange na Theodore Ishimwe uzaba ashinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo yo gutanga ibihembo.
Jackson Mucyo Havugimana umuyobozi wa Ishusho Arts aganira na IGIHE, yavuze ko byakozwe mu rwego rwo gushaka uko itangwa ry’ibi bihembo ryaba ryiza kurusha uko ryari risanzwe.
Ati “Ni ibihembo bisigaye bitangwa ku rwego mpuzamahanga, niba rero twifuza gutegura ibyiza kurusha ibyabanje ni byiza ko twongera n’ikipe dukorana kandi buri wese agahabwa inshingano.”
Ikindi yavuze cyatumye bashyiraho ubuyobozi bushya bwa Rwanda International Movie Awards, ni uko Ishusho Arts ifite ibikorwa byinshi ku buryo bumvaga batandukanya ibikorwa ngo birusheho gutanga umusaruro.
Igikorwa cya mbere cya Rwanda Movie Awards cyabaye mu 2012. Byitezwe ko mu mpeshyi ya 2021 ari bwo hazatangwa iby’umwaka utaha, byigijwe inyuma kubera icyorezo cya Covid-19.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!