Ihuriro rya ba Nyampinga b’u Rwanda ryatanze ubwisungane mu kwivuza ku batishoboye 250

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 Nyakanga 2020 saa 07:37
Yasuwe :
0 0

Nyampinga Foundation, ihuriro ry’abakobwa begukanye ikamba rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye, kuri uyu wa Gatanu ryashyikirije inkunga y’ubwisungane mu kwivuza abaturage 250 bo mu ntara y’Iburasirazuba.

Muri urwo rugendo, aba ba Nyampinga bari bahagarariwe na Miss Jolly Mutesi na Miss Nishimwe Naomie ufite iri kamba muri uyu mwaka wa 2020.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, Umuyobozi w’ingabo mu ntara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali, Gen. Maj. Mubarak Muganga, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab n’abandi.

Mbonyumuvunyi yashimiye ba Nyampinga uburyo bakorana n’Akarere ayobora, abasaba gukomereza aho. Yabijeje ubufatanye, abasaba gukomeza umutima wo gukunda igihugu n’abagituye, cyane cyane abatishoboye.

Mutesi wavuze mu izina rya bagenzi be, yibukije abahawe ubwisungane mu kwivuza ko ari igikorwa batekereje nk’abana babo, ko abo batoye bakabagirira icyizere nabo bagarutse kubashimira.

Ati ”Twishyize hamwe nk’abana banyu mwitoreye, natwe dushaka gukoresha amahirwe mwaduhaye kugira ngo twifatanye muri ibi bihe bikomeye ndetse binagoye. Twishatsemo ubushobozi bwo kwishyurira bake ubwisungane mu kwivuza, tubona 250, ariko uko ubushobozi buzagenda bwaguka tuzagaruka dufatanye no mu bindi.”

Aba baturage bashimiye bikomeye ba Nyampinga, babifuriza ko aho bakuye Imana ihasubiza.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred yashimiye aba bakobwa, yibukitsa abaturage ko ari abana bakiri bato ariko bafite umutima wo gukunda igihugu no gushyigikira abanyantege nke.

Yashimiye aba bakobwa, avuga ko baterwa ishema n’urubyiruko rwo muri iki gihe rutanga icyizere cy’ejo heza h’igihugu.

Ati “Turabashimiye cyane, twebwe nk’ababyeyi iyo tubonye urubyiruko ruri mu cyerekezo nk’iki bitwereka ko ejo h’igihugu cyacu ari heza, biduha ibyiringiro ko igihugu cyacu gifite abana bagikunda.”

Nyampinga Foundation yatangiranye abanyamuryango batandatu barimo Bahati Grace, Kayibanda Aurore, Kundwa Doriane, Akiwacu Colombe, Jolly Mutesi na Nishimwe Naomie ndetse na Muganwa Larry, umugabo watangiranye na bo.

Aba bakobwa bakiriwe n'umuyobozi w'Intara y'Iburasirazuba
Abaturage bahawe inkunga bari bahagarariwe na bake batoranyijwe mu rwego rwo gukurikiza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19
Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana ashyikiriza umuturage wari uhagarariye abandi inkunga ba Nyampinga babageneye
Abaturage bishyuriwe bahise bashyirwa ku rutonde rw'abemerewe kwivuza ako kanya
Umuyobozi w'Intara y'Iburasirazuba yashimiye ba Nyampinga iki gikorwa bakoze
Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, Miss Jolly Mutesi, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Mufulukye Fred, Miss Nishimwe Naomie na Gen. Maj. Mubarak Muganga
Iki gikorwa cyakozwe hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .