Ruti umaze iminsi itanu amurikiye abakunzi be album yise ’Musomandera’, yaririmbye zimwe mu ndirimbo ziyiriho, bwa mbere mu gitaramo.
Nubwo kuri bamwe bwari ubwa mbere bumvise izi ndirimbo, banyuzwe n’ubuhanga bw’uyu muhanzi uririmba anabyina mu buryo gakondo.
Uyu muhanzi akigera ku rubyiniro yakirijwe amashyi menshi, ahera ku ndirimbo yise ’Cyane’, abona kuramutsa abari bitabiriye iki gitaramo.
Zimwe mu ndirimbo yaririmbye ziri kuri iyi album zirimo ’Rwagasabo’, indirimbo yishimiwe cyane bitewe n’imicurangire yayo. Mbere y’uko akomeza, yasabye abakobwa guhaguruka abaririmbira iyo yise ’Cunda’, yanzika agira ati ‘Nakuboneye akazina nkwita Cunda we, Cunda amata we."
Ruti Joël yahise akomereza ku ndirimbo irata ubwiza bw’umukobwa yandikiwe na Yvan Buravan, ahishura ko bahisemo kuyita ’Nyambo’’
Uyu muhanzi wishimiwe na benshi yahise akomereza ku ndirimbo yise ’Amaliza’, ayitura abakobwa bazi ko ari beza.
Uyu muhanzi mbere y’uko asoza, yavuze ijambo ryakoze benshi ku mutima, ko yagize amahirwe yo kumenya no guhura na Yvan Buravan watumye amenya no gukunda Imana kurushaho.
Yagize ati "Nkongi yamfashije gukora umuzingo wanjye wa mbere, nagize amahirwe yo kumugira, yansigiye Imana, nanjye reka mbaririmbire indirimbo yansigiye, nyibaririmbire uko yayiririmbye."
Uyu muhanzi yahise aririmba indirimbo ’Ni Yesu’ ya Yvan Buravan, yasohotse kuri album ’Twaje’, imaze umwaka isohotse.
Iyi ndirimbo yakoze benshi ku mutima, barahaguruka bazamura amatoroshi, baririmbana na we ijambo kurindi.
Iyi ni yo ndirimbo uyu muhanzi wanyuze benshi muri iki gitaramo yasorejeho, aherekezwa n’urufaya rw’amashyi yakomewe n’abari bamukurikiye bifuza ko akomeza.


















Amafoto: Shumbusho Djasiri
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!