00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruti Joël yasohoye indirimbo yitiriye album ye ya mbere

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 Nyakanga 2021 saa 02:40
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’imyaka umunani atangiye urugendo rwe mu muziki n’imyaka itatu atangiye kuwukora, Ruti Joël ari mu myiteguro yo kumurika Album ye ya mbere yise ‘Rumata’ izina rye bwite.

Uyu muhanzi uri mu myiteguro yo kumurika Album ye ya mbere yanasohoye indirimbo yayitiriye yise ‘Rumata’, avuga ko isobanura neza Ruti wa nyawe.

Avuga kuri iyi album yagize ati “Ndi kwitegura album yanjye ya mbere nise ‘Rumata’ n’ubundi iri niryo zina ryanjye niswe n’ababyeyi. Ndashaka ko ari album izangaragaza.”

Rumata, ni indirimbo ikubiyemo amagambo y’urukundo rw’umusore uba abwira umukobwa bakundana ko yifuza ko bagumana.

Ruti Joël mubyara wa Jules Sentore, yavuze ko album ye ya mbere ndetse n’umuziki we muri rusange wibanda mu kumvikanisha umwimerere w’umuziki nyarwanda ariko akawuhuza n’umuziki ugezweho.

Ruti wari warabiciye mu babyinnyi b’umuziki ugezweho, yafashe icyemezo cyo kuyoboka gakondo mu 2013 abinyujije muri Gakondo Group.

Ubusanzwe yitwa Rumata Joel, avuga ko yamaze gukora album ye ya mbere yise ‘Rumata’ iriho indirimbo 10.

Eshatu muri izi zamaze gusohoka arizo Igikobwa, Rasana na Rumata.

Kuri ubu uyu muhanzi avuga ko akomeje kumenyekanisha indirimbo ze kugira ngo azajye kumurika album ye mu gitaramo hari zimwe abantu bazi.

Mu 2018 nibwo bwa mbere yagiye muri studio akorana indirimbo na King Bayo uherutse kwitaba Imana na Jules Sentore bise ‘Diarabi’.

Ruti Joël yasohoye indirimbo yitiriye album ye ya mbere igiye gusohoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .