Akigera mu Mujyi wa Bruxelles ku wa 14 Ugushyingo 2024, Ruti Joel yahawe ikaze na mugenzi we Lionel Sentore usanzwe atuye muri iki gihugu.
Mu kiganiro na IGIHE, Ruti Joel yavuze ko yishimiye uba agiye gukorera igitaramo mu Bubiligi cyane ko ari ubwa mbere ahataramiye.
Ati “Ni ubwa mbere ngiye gukorera igitaramo i Burayi, ntekereza ko abakunzi b’umuziki wanjye bazahagirira ibihe byiza kuko nabateguriye ibidasanzwe.”
Mu gitaramo Ruti azahuriramo n’abandi banyamuziki nk’itorero Icyeza, Itorero rivuza ingoma z’abarundi, DJ Saido, DJ Eazy, DJ Selecta n’abandi banyuranye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!