00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutayisire yasohoye imyenda yafasha abagore kurimba mu bushyuhe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 May 2022 saa 07:20
Yasuwe :

Abinyujije muri Sosiyete ihanga imideli, Rutayisire Noella, yatekereje ku bagore bateshwaga umutwe n’ubushyuhe bwo mu mpeshyi bukababuza amahwemo mu guhitamo imyenda yo kurimbana, asohora iyo buri wese yakwifashisha.

Rutayisire yabwiye IGIHE ko igitekerezo cyabyo yakigize amaze kubona ko mu mpeshyi abagore benshi babangamirwa no kutabona imyambaro yo kurimbana.

Yagize ati "Ni imyambaro twise ’The everywoman collections’. Kuri iyi nshuro rero umwihariko w’imyenda yacu navuga ko ari uko ijyanye n’igihe cy’ubushyuhe kuko isohotse no mu gihe twitegura kwinjira mu mpeshyi."

Rutayisire yakomeje avuga ko iyi myenda ikoze ku buryo yoroshye, bityo ntishyuhire uyambaye kandi ikagaragaza neza uwayirimbye.

Ati "Ni imyenda wajyana ku kazi, wayijyana mu birori binyuranye, mbega nta hantu na hamwe watinya kuyijyana kandi ukayirimba utabangamiwe n’ubushyuhe."

Uyu mukobwa ugaragara nk’ukiri muto mu myaka ariko wiyemeje kuyoboka ishoramari mu buhanzi bw’imideli, mu mwaka ushize nibwo yasezeye ibyo gucuruza caguwa atangira kujya acuruza imyambaro yihangiye.

Icyo gihe icyari iduka rye rya caguwa cyahise gihinduka iduka ry’imyenda yahangiwe muri ‘RIN Collection’.

Kuva muri Nzeri umwaka ushize ubwo yatangiraga uru rugendo, amaze gusohora ubwoko bw’imyenda butatu.

Iki cyemezo cyo gucika kuri caguwa akinjira mu bahanga imideli yabo bwite, Rutayisire ahamya ko yagitewe nuko zitari zikiboneka ku isoko.

Ku rundi ruhande nk’urubyiruko, avuga ko atifuzaga gukomeza gukora ibinyuranye n’amategeko y’igihugu cyane ko cyaciye caguwa.

Uyu mukobwa avuga ko mu gutangira gukora imyenda ye, yahuye n’imbogamizi z’abamucaga intege.

Icyakora nubwo bamucaga intege, kumva ko agiye gutangira kwambika abantu imyenda itarigeze yambarwa, byamusubizagamo imbaraga.

Muri iyi myenda mishya, Rutayisire afite ubwoko bw'amakote aciye amaboko n'afite amaboko maremare, ariko yose ikoze mu mwenda woroshye, udatuma umuntu ashyuhirana
Amakanzu yo kurimba mu mpeshyi utikanga ubushyuhe bw'impeshyi
Amakanzu atandukanye yo kurimba mu mpeshyi Rutayisire yamaze gushyira ku isoko
Rutayisire yasohoye imyenda y'ubwoko bwinshi izafasha abagore kurimba mu gihe cy'impeshyi
Ikanzu ushobora kujyana ahantu hatandukanye ntigushyuhire muri ibi bihe by'impeshyi
Abakunda n'amakanzu magufi batekerejweho mu myenda mishya ya Rutayisire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .