00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutangarwamaboko yanenze Pamella wagaragaje inda y’imfura agiye kubyarana na The Ben

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 December 2024 saa 10:40
Yasuwe :

Umupfumu Rutangarwamaboko Nzayisenga Modeste yanenze imyitwarire ya The Ben na Pamella, baheruka gushyira hanze amashusho y’indirimbo nshya y’uyu muhanzi ikagaragaramo umugore we yerekana inda y’imvutsi y’imfura bagiye kwibaruka.

Rutangarwamaboko yabigarutseho mu butumwa yacishije ku mbuga nkoranyambaga, aho yanditse avuga ko umugore utwite akwiriye kubahwa no kwiyubaha ubwe.

Mu butumwa bwe yagize ati “Duhane Duhanure […] utwite aratwikira ntatwika ngo yimanukire ejo kuzamuka byamugora amagarukirane muri rwa ruziga rw’ubuzima butazima. Inda y’umubyeyi irubahwa ikubahirizwa ntiyanikwa ku gasozi.”

Mu butumwa bwa Rutangarwamaboko bamwe batanze ibitekerezo bagaragaza ko yavuze ukuri, mu gihe abandi bamufashe nk’utazi aho ibihe bigeze muri iki kinyejana cy’ikiragano gishya.

The Ben kuri uyu wa Kane tariki 26 Ukuboza nibwo yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘True love’ igaragaramo amashusho y’umugore we, Uwicyeza Pamella, atwite.

Aba bombi bari bamaze igihe gito bizihije isabukuru y’umwaka bamaze barushinze, dore ko bakoze ubukwe ku wa 23 Ukuboza 2023.

The Ben na Pamella banenzwe na Rutangarwamaboko
Pamella yagaragaje ko ari hafi kwibaruka
Rutangarwamaboko yanenze The Ben na Pamella baheruka gushyira hanze amashusho agaragazamo uyu mugore akuriwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .