‘Necessary generation’ ni umuryango watangijwe n’umuhanzi Nduwimana Jean Paul uzwi nka Noopja, uyu akaba azwi mu muziki nyarwanda nk’uwashinze radiyo yitwa Country FM ndetse na studio ye yitwa Country records.
Bamwe mu bakobwa basoje amahugurwa barimo abatewe inda zitateguwe nyamara batarageza imyaka y’ubukure ari nabo bafashwa n’uyu muryango.
Aba bahawe impamyabushobozi ni abari bamaze amezi atatu bihugura mu bijyanye no kudoda ariko banigishwa ibijyanye n’ubzuima bw’imyororokere.
Mukundiyukuri Lidencienne, uvuka mu Murenge wa Nkanka, akagari ka Kangazi, uri mu basoje amasomo, yabwiye IGIHE ko yatewe inda afite imyaka 17, bikorwa n’abamugambaniye bamufata ku ngufu.
Uyu mukobwa avuga ko ibyo bikimubaho,yahise abona umwijima mu hazaza he kugeza ubwo n’umuryango we wabaye nk’umugira igicibwa mu gihe we ahamya ko ibyo bamuzizaga nta ruhare yari yabigizemo.
Ni umukobwa uhamya ko kwisanga mu muryango wa ‘Necessary generation’ byamwongereye icyizere cyo kongera kubaho atangira kwiyumva nk’umuntu ufite agaciro nyuma yo guhabwa amahugurwa y’imyuga.
Abahawe impamyabushobozi bose hamwe ni 63, barimo 33 bahuguwe mu mezi ashize na 30 bahuguwe mu asoza umwaka wa 2024 nkuko byemejwe na Uwamukunda Jenny uhagarariye ikigo cya ‘GAAFAADE’ kiri i Rusizi ari naho aba bana bahuguriwe.
Ingabire Joyeux, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, wari witabiriye uyu muhango, yashimye uruhare rwa ‘Necessary generation’ binyuze mu mushinga wo kwita no kugarurira icyizere abana b’abakobwa binyuze mu kubigisha imyuga itandukanye.
Ingabire yavuze ko nk’umurenge ndetse n’abandi bafatanyabikorwa, icyo bagiye gukora ari ukureba uko ubu bumenyi aba bana b’abakobwa bahawe bwababyarira inyungu binyuze mu kubashakira inkunga zabafasha gutangira kuba ba rwiyemezamirimo.
Ku rundi ruhande, iki gikorwa cyamurikiwemo bimwe bikorwa byakozwe n’aba bakobwa birimo imitako, imyenda yo kwambara, udukapu tw’amoko atandukanye ndetse n’ibitambaro by’isuku birambye bishobora gukoreshwa n’abakobwa bari mu gihe cy’ukwezi.
Noopja watangije uyu muryango ‘Necessary Generation’, yavuze ko ibyo bakora ari ibihwanye n’amikoro yabo make ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, icyakora ahamya ko buri wese wabishobora yabatera inkunga.
Ati “Ibyacu turabikoze, tuzanakomeza kubikora bitewe n’amikoro yacu, gusa turasaba buri wese ubishoboye kugira icyo yasananiraho kuri aba bashiki bacu, abana bacu, abavandimwe bacu. Ubumenyi barabufite, igikurikiye ni ukureba no kumenya ahagomba kuva imashini kuri buri umwe wahuguwe kugira ngo ahite atangira kwikorera.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!