Cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 26 Kamena 2022. Cyatumiwemo abanyarwenya batandukanye barimo abakizamuka bibumbiye mu cyiswe Gen Z, iri tsinda ry’abanyarwenya riri gufashwa na Fally Merci urifata nk’irerero ku banyarwenya b’ejo hazaza.
Uretse aba banyarwenya abandi barimo bakomeye ni Babu, Zaba Missed Call, Herve Kimenyi, Fally Merci, Nkusi Arthur [Rutura] na Rusine. Harimo kandi na Eric Omondi wo muri Kenya.
Rusine ari mu bishimiwe muri iki gitaramo. Hari nk’aho yasekeje abantu mu rwenya yateye yibanda ku mubyeyi we [nyina umubyara] agaragaza ukuntu yamujyanye mu gitaramo kirimo Rutura, uyu munyarwenya yatera urwenya undi akagira ati “Abana b’abakire baba bahaze”.
Uyu munyarwenya kandi yasekeje benshi avuga ukuntu ababyeyi b’abagore bahorana ubwenge ku buryo ashobora kugira abana benshi batandukanye ariko bavuka kuri ba se batandukanye kubera ubushobozi abo bagabo bafite.
Rusine wishimiwe by’ikirenga yageze aho asaba kuva ku rubyiniro abantu barabyanga. Uyu munyarwenya usetsa abantu yisindishije hari aho yavuze ati “Muheto w’imyaka 19 yabaye Miss Rwanda , mu gihe njye wa 22 nirirwa nikaraga imbere y’abantu.”
Rutura mu rwenya yateye we yarebye ifoto ya Rusine ayigereranya n’umugani w’agasamuzuri.
Eric Omondi wasoje iki gitaramo ku rubyiniro yateye urwenya agaragaza ukuntu abantu banywa ibintu bihenze bahora biyemeye.
Uyu munyarwenya yanateye urwenya agaragaza ukuntu umuziki wo mu Rwanda ari mwiza ariko atari uwo kuririmba mu bitaramo. Ati “Umuziki wanyu ni mwiza (urimo amarangamutima...) ariko ntabwo wakoreshwa mu bitaramo.”
Yatanze urugero rwa Slowly ya Meddy ayiririmbana amarangamutima imbere y’abantu ariko nta n’umwe ubyina. Arangije yavuze ko iyi ndirimbo utayiririmba ushaka ko bantu basimbuka mu gitaramo.
Yahise abigereranya n’indirimbo ya Radio na Weasel yitwa ‘Magnetic’ abantu barizihirwa avuga ko ari byo ko yavugaga.
Uyu munyarwenya niwe wasoje iki gitaramo ariko ntabwo yishimiwe ku rwego rungana n’izina afite.



























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!