00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rurageretse hagati ya Yago n’abarimo DJ Brianne

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 15 August 2024 saa 01:31
Yasuwe :

Abakurikirana bya hafi imyidagaduro bari basanzwe bamenyereye ko uguterana amagambo byiswe "Beef" bihora hagati y’abahanzi ariko cyane cyane mu bakora injyana ya Hip Hop, gusa ibi byahinduye isura byinjira no mu bakagombye guteza imbere umuziki cyangwa umuhanzi.

Niba uzi ibya muzika, nta kabuza uzi cyangwa wahuye n’inkuru zigaruka ku guterana amagambo (beef) kwabaye hagati ya P Fla na Bull Dogg ndetse na Jay Polly, Riderman na B – Gun ndetse na Neg The General , Bruce Melodie na The Ben, Jay Z na Nas, 50 Cent wahanganye bikomeye n’abarimo Ja Rule, Rick Ross na Fat Joe, R Kelly na Ne-Yo n’abandi.

Gutukana, urwango rweruye mu ndirimbo bizwi nka "beef" ni kimwe mu byaranze amateka y’umuziki ku Isi kandi kikaza mu biryoshya uru ruganda kuko bituma buri mufana agira uruhande ahereraho muri iyi ntambara ku buryo ahora ategereje igisubizo undi atanga bikamera nka filime z’uruhererekane hari n’uhimba amakimbirane kugira ngo babibyazemo amafaranga.

Umuraperi wagiranye ikibazo na mugenzi we mbere yo kugira ikindi kintu akora ahita ajya muri studio agakora indirimbo yandagaza uwo mugenzi we batabanye neza, na we akamwandagaza.

Gusa muri iki gihe, ibi bintu byahinduye isura, uku guterana amagambo byinjira mu bakagombye guteza imbere umuziki barimo abanyamakuru, abakoresha imbuga nkoranyambaga n’abandi bafite aho bahuriye n’abahanzi.

Kuri ubu ku mbuga nkoranyambaga benshi bakomeje kugaruka ku nkuru za Yago wibasiye abantu batandukanye abatuka abasaba kureka kumuvugaho bamusebya bigera n’aho bamwe abita “inyangarwanda”

Mu mpera ya 2023, Yago binyuze mu kiganiro (Space) cyo kuri X yavuze ko kuva yakwinjira mu muziki, hari abantu basanzwe mu ruganda rw’imyidagaduro bagiye bamutega imitego ariko ntiyamushibukana.

Yakomeje avuga ko aba bantu atashatse gutangaza amazina yabo, bagiye bamutega abakobwa ngo baryamane na we bamufate amashusho ubundi bayasakaze, abandi bakishyurwa ngo bakore ibiganiro kuri za YouTube bamusebye.

Yatanze urugero rw’uburyo mu 2019 hari umuntu uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wishyuye 500$ umukobwa ngo agende aryamana na Yago, ubundi amufate amashusho bayasakaze ku mbuga nkoranyambaga, gusa uyu mukobwa yaje kubitangariza uyu musore.

Rurageretse hagati ya Yago n’abarimo DJ Brianne

Muri rusange ibibazo Yago afitanye na DJ Brianne byose ntibizwi neza, gusa uyu musore avuga uyu mukobwa yamuhemukiye cyane ubwo yajyaga mu kiganiro (Space) ku rubuga rwa X cyari kiyobowe na Godfather akamusebya avuga ko Nyarwaya Innocent (Yago) azahajwe n’urumogi ndetse arwaye depression [agahinda gakabije].

Ayo magambo yarakaje cyane Yago ababazwa n’uburyo uwo bakoranye ‘amufasha mu mishinga itandukanye yaba atangiye kumusebya’.

Mu kiganiro aherutse kunyuza ku muyoboro wa YouTube, uyu musore yavuze ko yafashije DJ Brianne ariko yatunguwe no kumwumva amusebya mu biganiro byo ku mbuga nkoranyambaga avuga ko anywa urumogi.

Yagize ati “Nabahaye gasopo, narababwiye ngo nta muntu uba mu kintu cyitwa Showbiz ugomba kumenyera izina Yago, cyangwa ugomba kumvuga, noneho ukaba ufite ibirego byinshi mu bantu, abagore n’abagabo wahemukiye iyo za Kimisagara.”

“Uwo ari mu bantu bavuga ngo Yago urumogi ruranyishe na za depression, we mu mutima we arabizi ko namufashije, arabizi ko yanyibye namuhaye amafaranga menshi ambeshya ngo ari gufasha abana, yirirwa akanga abantu kuri za space ngo mfite amafoto yanyu nzabashyira hanze.”

Ibintu byarushijeho gufata indi ntera ubwo Yago yakoreshaga ikiganiro umusore witwa Fabien wemeza ko yakundanye n’uyu mukobwa imyaka itatu ariko akaba yaramuhemukiye ndetse amusaba kutavuga ibyabo mu itangazamakuru.

Uyu mugabo washatse undi mugore bafitanye umwana umwe, avuga ko DJ Brianne yamutengushye akamwanga mu 2020 nyuma y’uko yari atangiye kuba icyamamare akirengagiza uko yamufashije amwitaho amumenyera buri kimwe cyose.

Yago kandi yijunditse abanyamakuru n’abakoresha umuyoboro wa YouTube bakora ibiganiro bamuvugaho ndetse n’abakira abatumirwa bamuvugaho abasaba kubireka bitaba ibyo nawe agatangira urugendo rubandagaza agashyira hanze amabanga yabo.

Yago avuga ko Irene Murindahabi yamwimye abahanzi areberera inyungu ari bo Vestine na Dorcas bituma batongera kugaragara kuri shene ye ya Yago TV Show.

Yago kandi avuga ko adacana uwaka na Djihad amushinja gukora ibiganiro bimusebya avuga ku bakobwa yateye inda, ubusambanyi, n’ibindi

Mu 2023 Yago yavuze ko hari abantu bishyuye banashuka umukobwa witwa Yvonne Kayitesi uzwi nka Zecky B, ngo ajye kuri YouTube akore ibiganiro amubeshyere ko yamuteye inda akayihakana.

Icyo gihe iyi nkuru yasamiwe hejuru kuko uyu musore yari agezweho mu muziki ndetse no mu itangazamakuru ry’imyidagaduro.

Nubwo avuga ibi, abantu bose ashyira mu majwi ko bamuvuga nabi, ntabwo bakora ibiganiro byo gusubiza ku byo aba yavuze.

Dj Brianne ni umwe mu bantu batabanye neza na Yago
Muri rusange ibibazo Yago afitanye na DJ Brianne byose ntibizwi neza, gusa uyu musore avuga ko uyu mukobwa yamuhemukiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .