00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rurageretse hagati ya Tristan Thompson n’umukobwa wavuze ko baryamanye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Gicurasi 2021 saa 12:17
Yasuwe :
0 0

Umukobwa w’umunyamideli witwa Sydney Chase wavuze ko yaryamanye na Tristan Thompson yariye karungu nyuma y’ibaruwa yandikiwe n’iki cyamamare muri Basketball yihanangirizwa, akanitwa umubeshyi.

Tristan Thompson ni umukinnyi wa Boston Celtics muri shampiyona nyamerika ya Basketball.

Sydney Chase yifashishije imbuga nkoranyambaga ze zitandukanye yagaragaje ko yakiriye ubutumwa bwo kumwihanangiriza.

Ati “Nakiriye urwandiko. Ubwa mbere rwari rwoherejwe kuri email ntari ngikoresha. Ngiye gukomezanya ukuri kwanjye ntabwo niteguye gukurikiza ibyo bansabye. Ntabwo nzemera kwitwa umubeshyi.”

Page Six mu kiganiro yagiranye n’uyu mukobwa, yatangaje ko afite ibimenyetso bigaragaza ko yaryamanye na Tristan.

Ati “Yego mfite ibimenyetso, ariko iki ni ikibazo kijyanye n’ubutabera kizakurikiranwa n’abanyamategeko.”

Ntabwo yigeze atangariza iki kinyamakuru niba yarigeze ashaka umwunganizi.

Mu mpera za Mata nibwo hagiye hanze amakuru avuga ko Sydney Chase yaryamanye na Tristan Thompson. Inkuru zo guca inyuma kwa Tristan Thompson zatangajwe n’uyu mukobwa ubwe aho yatangarije No Jumper podcast, ko yaryamanye n’uyu mugabo usanzwe ari umukunzi wa Khloé Kardashian, yemeza ko babikoze muri Mutarama uyu mwaka.

Yakomeje avuga ko yaje kumenya ko agikundana na Khloé Kardashian akaza guhitamo kurekana na we.

Nyuma uyu mukobwa yaje kongera gushyira hanze ubutumwa yavugaga ko yandikiwe na Khloé Kardashian, washakaga ko bavugana aho kugira ngo amuhe umwanya akihutira kubikwirakwiza. Mu butumwa bwa mbere Khloé Kardashian atangira yibwira uyu mukobwa, ati “Mukomere, ni Khloé.”

Akomeza amusaba ko ibyo baganira atabishyira hanze, ati “Nzishimira ko ikiganiro cyacu, cyaguma kuba ibanga.” Yarangiza agashyiraho akamenyetso k’ibiganza biri gusenga.

Mu minsi mike ishize Tristan yifashishije umunyamategeko we Marty Singer yandikiye urwandiko Chase ruzwi nka ‘Cease and desist’. Yamwihanangirije amubwira ko ibyo ari gukora bihabanye n’amategeko, asabwa kureka kubikomeza yakwanga hakitabazwa inkiko.

Muri Cease and desist yandikiwe kandi yasabwaga kwerekana ubutumwa yandikiwe na Tristan Thompson bukagenzurwa niba koko ari ukuri, kuko ibyo avuga ko byose ari ibinyoma byambaye ubusa.

Muri uru rwandiko hari aho bagize bati “Uri umunyabinyoma. Wabikoze witeguye ingaruka bishobora kugutera ndetse ushobora kwisanga mu nkiko uri kwisobanura kuri iyi myitwarire yawe idahwitse.”

Umunyamategeko wa Thompson yandikiye ‘cease and desist’ uwakoresheje ikiganiro uyu mukobwa yavugiyemo ko yaryamanye na Thompson, akura ikiganiro cya mbere kuri Youtube bashyiraho ikindi aho uyu mukobwa avuga iby’umubano we na Thompson bahakuramo.

Hari amakuru yatahuwe na Page Six agaragaza ko uyu mukobwa yajyanye mu itangazamakuru inkuru z’uko yaryamanye na Tristan Thompson kugira ngo avugwe.

Babyemeza bavuga ko yari amaze iminsi yinjiye ku rubuga rwa OnlyFans rucururizwaho amashusho n’amafoto, bityo ko yashakaga kugwiza abakiliya. Ikindi bivugwa ko agiye gutangira kugaragara muri filime y’uruhererekane izajya icishwa kuri Zeus Network.

Amaze iminsi asangiza abamurikira ubutumwa bwerekana ko nyuma yo gutangira kuvugwa mu itangazamakuru imbuga nkoranyambaga ze zatangiye gutumbagira.

Sydney Chase uri hagati yandikiwe na Tristran amusaba kureka gukomeza kwemeza ko baryamanye undi amubera ibamba
Sydney Chase w'imyaka 23 mu minsi ishize yivugiye ko yaryamanye na Tristan Thompson usanzwe ari umukunzi wa Khlo Kardashian
Tristan Thompson yatangiye gukundana na Khloe Kardashian mu 2016. Kardashian afite imyaka 36 mu gihe umukunzi we afite 30

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .