Rurageretse hagati ya Social Mula n’umuhanzi ukizamuka umushinja kumutwarira indirimbo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 Nzeri 2020 saa 11:58
Yasuwe :
0 0

Hashize umunsi umwe, Mugwaneza Lambert uzwi nka Social Mula ashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Marigarita’, ishushanya umukobwa ukunda kwinywera umuvinyo akanga “byeri” urunuka yanga ko yazamubyimbisha inda.

Ni indirimbo yumvikanisha uyu mukobwa nk’ukunda ibirori no kwishimisha ariko agakunda gukururana n’abifite kuko anywa ibihenze gusa.

Muri iyi ndirimbo Social Mula hari aho aririmba ati “Marigarita akunda ka wine [umuvinyo], mu gitondo ari hangover [afite isindwe], none njye nasanze ntazabivamo. Rimwe mba mfite aya byeri, ubundi nkabura aya wine.”

Social Mula yabwiye IGIHE ko kuyihimba byaje bya gihanzi, akumva ashaka kuririmba indirimbo irimo ubutumwa bw’umukobwa ukora ibyo benshi muri iki gihe bita ‘kwifunga’ ntanywe ibintu bihendutse, ahubwo akanywa ibihenze gusa.

Ati “Ni indirimbo nanditse mu 2015. Kuyihimba byaturutse ku mukobwa uba ukunda umuvinyo udakunda ibifuro. Akunda umuntu umwitaho akamugurira ibintu bihenze. Niba ku mufuka udahagaze neza azaza arye duke twawe ubundi yigendere.”

Gusa indirimbo ikijya hanze hari undi muhanzi ukizamuka witwa Possible wahise utangira kuvuga ko indirimbo yari isanzwe ari iye, Social Mula akaza kuyimwiba mu buryo atumva neza.

Social Mula yantwariye indirimbo …

Umuhanzi witwa Possible nyuma y’uko iyi ndirimbo ya Social Mula igiye hanze, yavuze ko yatunguwe no kuyumva.

Ati “Abantu babizi, bakibona indirimbo ya Social Mula barampamagaye. Social Mula yantwariye indirimbo, ibintu yankoreye ni nko kwica umuntu.”

Avuga ko gutwarwa indirimbo abifata nk’akarengane akaba ashaka ko iyi ndirimbo isibwa kuri Youtube, kuko batigeze babiganiraho mbere y’uko ijya hanze.

Social Mula arabyigarika

Social Mula mu kiganiro yahaye IGIHE, yavuze ko iyi ndirimbo guhera mu 2015 ubwo yayandikaga, yayishyiriye umu-Producer ngo ayimukorere bikarangira ayihereye uyu muhanzi witwa Possible ariko ntibibahire, kuko itamenyekanye.

Ati “Nayikoranye na T-Brown, hari ikintu tutumvikanyeho bituma ayiha undi muhanzi. Yayisubiyemo akuramo amajwi yanjye, hasigaramo make ariko ku buryo utamenya ko ari njye. Si nayo ndirimbo yonyine yari yankoreye yakuyemo amajwi yanjye. Iyo ndirimbo rero bayishyize hanze, ariko ntiyakundwa nk’uko njye nabitekerezaga. Yangumyemo numva nzayisohora.”

Arongera ati “Umwaka ushize nayisubiyemo. Nyitangira nshaka ko ihita isohoka ariko ntibyakunda, kuko numvaga itaragera ku rwego nayishakagaho. Ubu nibwo numvise ko ishyitse niko kuyishyira hanze.”

Avuga ko iyi ndirimbo yaje kuyitwara agahitamo kuyisubiranamo n’abandi ba-producer, ni ko kujya kuyikorera kwa Jay P iza kurangizwa na Bob Pro.

Arashaka kuzamukira ku izina ryanjye ...

Iyi ndirimbo Social Mula avuga ko yayikoze mu 2015, ariko akaza kuyishyira ku ruhande akabanza gukora izindi.

Social Mula avuga ko uyu muhanzi ashaka kuzamukira ku izina rye akavuga ko ndetse yigeze kumusaba imbabazi, akibaza izo mbabazi impamvu yazimusabye kandi yari azi ko atari we uri mu mafuti.

Ati “T-Brown yadufashe amajwi twese ariko ni njye wabanje. Icyo namusaba ni ugushyira umutima hamwe kuko nawe ibye bizaza kubera Imana. Imbabazi yansabye zari iz’iki? Nta kindi ashaka ni ukuzamukira ku izina ryanjye. Biratangaje kubona umuntu yifata akiyitirira igihangano cy’undi n’abantu bamwe bakabyemera!”

Possible we avuga ko atigeze asaba imbabazi Social Mula kuko nta nimero ze agira. Uyu musore ngo nta gahunda yo kujyana Social Mula mu nkiko ariko yemeza ko yababajwe n’ibyabaye.

Producer T-Brown uvugwaho gutanga indirimbo ya Social Mula, IGIHE yagerageje kumuvugisha ariko ntiyaboneka.

Wumvise indirimbo Social Mula yari yakoze mbere (IGIHE ifite) usanga imeze neza nk’iyo Possible yashyize hanze mu 2016 kuko ingoma ni imwe mu gihe iyo Social aheruka gushyira hanze yo isa nk’iyihuta kurusha izi zose. Zose zinatangira mu buryo bumwe.

Si ubwa mbere abahanzi bapfa indirimbo kuko mu minsi ishize Yverry na Alyn Sano nabo barashyiditse bapfa indirimbo yitwa ‘Neremewe Wowe’, nyuma y’aho Alyn Sano yayishyize na Yverry agahita ashyira hanze indi, akavuga yayibwe. Ibi byose byaje guhoshwa n’uko Alyn Sano yahise yihutira kwandikisha iki gihangano ubundi amagambo agashira ivuga.

Mu 2017 nabwo uwitwa Emmy Payton yashinje Yverry kumutwarira indirimbo akayihindurira inyito, akayigira iy’urukundo kandi yari iy’Imana. Icyo gihe Yverry yavugwagaho gufata indirimbo y’uyu muhanzi yitwa ‘Mana Urera’ akayihindurira amagambo, agatwara injyana yayo, agashyira hanze iyitwa ‘Nk’uko njya mbirota’.

Umva indirimbo Possible yashyize hanze mu 2016, avuga ko yaje kwibwa na Social Mula

Umva indirimbo ya Social Mula iheruka kujya hanze

Possible ushinja Social Mula kumwiba indirimbo
Social Mula ashinja T Brown kumutwarira indirimbo akayiha undi muhanzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .