Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane Rafiki yabyutse avuga ko yababajwe no kuba Jay P yaragize uruhare ko gukura iyi ndirimbo ku rubuga rwa YouTube.
Mu butumwa bwe yanditse ati "Niba utari kubona ’Igikobwa Remix’ kuri YouTube, ubu ni ukubera ko Jay P wakoze umwimerere wayo wa mbere, yatanze ikirego kuri uru rubuga avuga ko nta burenganzira nyifiteho bwo kuba nayisubiramo. Mube mwihanganye turi gukemura iki kibazo hagati ya Jay P na YouTube, ku buryo indirimbo izabageraho vuba na none."
Nyuma y’ubu butumwa, abantu bamwe ntabwo bakiriye neza icyemezo Producer Jay P yafashe. N’ubwo bimeze gutya ariko, ngo Jay P ahubwo we yiteguye kujyana Rafiki mu nkiko nta kabuza.
Igikobwa ya mbere yatunganyijwe na Jay P wakoze inyinshi mu ndirimbo za Rafiki, remix itunganywa na Pastor P muri The Music Record, ari nayo yumvikana mu ndirimbo.
Jay P avuga ko iyi ndirimbo yayikuje kuri YouTube bitewe n’uko Rafiki atigeze amusaba uburenganzira bwo kuyisubiramo, kandi na we ayibufiteho.
Ati "Iriya ndirimbo nanjye nyifiteho uburenganzira, injyana ni njye wayimuhaye, umudiho ni njye wawukoze, ni ukwirengagiza akazi kaba karakozwe. Nanjye nyifiteho uburenganzira. Yari kubanza akabimbwira, si ngombwa ngo ampe amafaranga. Bari gucururiza ku kazi kanjye. Ntabwo byemewe kugira icyo uhindura ku ndirimbo nakoze utabanje kubimenyesha."
Jay P avuga ko ahubwo bitaza kurangirira kuri YouTube gusa, ko ikibazo akigeza mu ishami rishizwe umutungo mu by’ubwenge mu Rwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda, RDB, byanarimba akamujyana mu nkiko.
Ati "Ntabwo byarangiye, ikibazo ndakigeza muri RDB nabishobora aranyishyura, n’ahandi hose yayishyize ndayimuryoza, nibiba ngombwa ndamujyana mu nkiko."
Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo umuhanzi Rafiki yashyize hanze indirimbo yise "Igikobwa Remix", asubiramo iyo yakoze mu 2009. Nyuma y’iminsi itatu iyi ndirimbo ishyizwe kuri YouTube yaje gukurwaho.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!