00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rurageretse hagati ya Elon Musk n’umukobwa we, ivangura muri Miss South Africa 2024: Avugwa hanze mu myidagaduro

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 July 2024 saa 10:26
Yasuwe :

Mu irushanwa ry’ubwiza rya Nyampinga wa Afurika y’Epfo uyu mwaka, hajemo ibibazo nyuma y’aho umukobwa ukomoka ku babyeyi bo muri Zimbabwe na Nigeria, Chidimma Adetshina yitabiriye iri rushanwa ntavugweho rumwe.

Abanyafurika y’Epfo batandukanye bikomye uyu mukobwa bavuga ko adakwiriye guhatana muri iri rushanwa mu gihe adakomoka muri iki gihugu. Ku ruhande ariko Chidimma Adetshina we avuga ko yujuje ibisabwa muri iri rushanwa ndetse akaba afite ubwenegihugu bw’iki gihugu.

Uyu mukobwa wavukiye muri Soweto, yashyigikiwe n’abategura irushanwa rya Nyampinga wa Afurika y’Epfo bavuze ko yemerewe guhatana muri iri rushanwa we na bagenzi be 16 bahatanye.

Adele yagaragaye yampaye impeta byibazwaho

Umuhanzikazi Adele n’umukunzi we Rich Paul bongeye gutuma abantu bacika ururondogoro nyuma y’aho uyu mugore agaragaye yambaye impeta ku rutoki.

Uyu mugore yagaragaye ahitwa Chiltern Firehouse mu Bwongereza yambaye iyi mpeta. Yari ari kumwe n’umukunzi we. Mbere yaho nabwo yari yagaragaye ari kureba umupira wa Basketball yambaye iyi mpeta.

Aba bombi batangiye gukundana mu 2021, ndetse hagiye havugwa impeta zo kwambikwa impeta nyinshi za Adele ndetse hari n’igihe byavuzwe ko barushinze ariko ubuzima bwabo bw’urukundo bahisemo kubugira ibanga.

Rurageretse hagati ya Elon Musk n’umukobwa we wihinduje igitsina

Umukobwa w’umuherwe Elon Musk witwa Vivian Jenna Wilson, yakije umuriro kuri se avuga ko ntacyo amumariye ndetse atamukeneye cyane ko yitandukanije na we. Byari nyuma y’aho Elon avuze ko yababajwe no kuba yararetse uyu mwana we w’imyaka 20 akajya kwibagisha ngo ahinduke umukobwa.

Musk yakomeje avuga ko kureka umwana akajya kwibagirwa ari ikizira, ndetse anavuga ko umuntu wese ushyigikira iki gikorwa akwiriye gufungwa.

Musk yabyaranye Wilson n’uwahoze ari umugore witwa Justine Wilson barushinze kuva mu 2000 kugeza mu 2008.

Vivian Jenna Wilson yasabye urukiko rwa California guhindura izina rye n’igitsina mu 2022. Ndetse asaba gufata izina rya nyina kugira ngo yitandukanye na se.

Alex Rodriguez aryohewe n’urukundo

Alex Rodriguez yagaragaye ari kumwe n’umukunzi we Jaclyn Cordeiro mu Butaliyani, bagaragaza ko bakomeje kuryoherwa n’urukundo. Aba bombi batangiye gukundana mu 2022.

Alex Rodriguez na Jaclyn Cordeiro batangiye gukundana mu 2022. Kuva muri Gashyantare 2017 Alex Rodriguez wamamaye muri Baseball yakundanye na Jennifer Lopez batandukana muri Mata 2021. Muri Werurwe 2019 uyu mugore, Rodriguez yamwambitse impeta ndetse bagiye basubika ubukwe bwabo nyuma y’aho kubera COVID-19.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .