Alex Muhangi akurikiranywe mu nkiko na Bebe Cool umushinja ibijyanye no gukoresha ibihangano bye atabimuhereye uburenganzira (copyright), ni urubanza rwabereye mu Rukiko rwa City Hall i Kampala ku wa 19 Werurwe 2025.
Bebe Cool amushinja gushyira amashusho y’ibitaramo bye ku rubuga rwa Comedy Store nta burenganzira yamuhaye.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mbere y’iburanisha, Alex Muhangi yavuze ko inkomoko y’uku kutumvikana yaturutse ku ntambara y’amagambo iheruka ubwo yari yatumiye Bebe Cool bikarangira atabashije kuririmba mu gitaramo cya Comedy Store.
Alex Muhangi yavuze ko yari yumvikanye na Bebe Cool kumwishyura miliyoni 6 UGX, ahageze asanga bafite miliyoni 5 UGX zishyujwe ku muryango, undi amusaba ko yakwemera akaririmba akazayamuha kuri telefone.
Bebe Cool ngo yahise agenda ataririmbye, biba intandaro y’uku kutumvikana kubagejeje mu nkiko.
Mu kirego cya Bebe Cool ahamya ko Alex Muhangi yinjiza amafaranga abikesheje amashusho y’ibitaramo bye yashyizwe kuri YouTube, ku rundi ruhande uyu munyarwenya yasobanuye ko ‘Comedy Store’ ishyira ayo mashusho kuri YouTube mu rwego rwo kwamamaza, kandi adahabwa amafaranga.
Ati “Ntibishoboka ko twinjiza amafaranga kuri YouTube iyo amashusho arimo indirimbo y’undi muntu. Uko YouTube ikora, ntabwo nashobora kubona n’ifaranga na rimwe ku mashusho arimo umuziki wa Bebe Cool, ahubwo yakabaye abinshimira kuko biba ari uburyo bwo kumenyekanisha ibihangano bye.”
Alex Muhangi ari muri izi manza mu gihe ategerejwe i Kigali ku wa 27 Werurwe 2025 aho azaba yitabiriye igitaramo cya Gen-Z Comedy cyahujwe na ‘Comedy Store’, ibitaramo by’urwenya bitegurwa na Alex Muhangi bimaze kubaka izina muri Uganda.
Byitezwe ko abanyarwenya 15 barimo na MCMariachi, Pablo, Mudrat & Chiko, Maulana & Reign bazaba baturutse muri Uganda, bazasusurutsa abakunzi ba Gen-Z Comedy.
Abandi batumiwe muri iki gitaramo barimo abanyarwenya bo mu Rwanda bazaba bayobowe na Fally Merci, Pirate, Rusine, Joshua, Ambasador w’abakonsomateri, Muhinde, Umushumba, Dudu, Kadudu na MC Kandi & Musa.
Uretse aba banyarwenya, iki gitaramo byitezwe ko kizanitabirwa n’abahanzi banyuranye bayobowe na Karole Kasita wo muri Uganda.
Ibitaramo bya Gen-Z Comedy byatangijwe na Fally Merci mu 2022.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!